Patriots BBC yigaranzuye REG BBC, itwara igikombe cya Playoffs (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC yigaranzuye REG BBC ifite igikombe cya shampiyona, iyitsinda umukino wa gatatu inayitwara igikombe cya “Playoffs 2017” kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017.

Aya makipe abiri yagaragaje guhangana gukomeye mu mwaka wa shampiyona wa 2017, warangiye anagabanye ibikombe bikomeye bikinirwa mu Rwanda; REG BBC yatwaye icya shampiyona naho Patriots BBC itwara icya Playoffs.

Nubwo REG BBC yariyatangiye imikino ya playoffs yitwara neza igatsinda uwa mbere ku manota 82-75, Patriots BBC yahise ihindura imikinire, iyitwara umukino wa kabiri iyitsinze ku manota 83-77.

Ntibyarekeye aho kuko iyi kipe ifite abafana benshi ndetse isanzwe imenyereye gutwara ibikombe ariko ikaba yari yaratakaje icya shampiyona, yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi yegukana n’umukino wa gatatu ku manota 73-64.

Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga iki gikombe gihuza ikipe yegukanye shampiyona n’iyayikurikiye, REG BBC yasabwaga gutsinda umukino wa kane kugira ngo banganye imikino 2-2, maze batangire gukina iya kamarampaka, gusa kuri uyu wa Gatandatu Patriots BBC yongeye kwihaniza mukeba iyitsinda ku manota 56-52.

Igice cya mbere cyarangiye REG BBC ariyo iyoboye n’amanota 26-23 ariko Patriots BBC ibifashijwemo cyane na kapiteni wayo, Mugabe Aristide na Kaje, yisubiyeho mu gace ka kabiri igatsinda ku manota 33- 26 ya REG BBC.

Nyuma y’umukino, Kapiteni Mugabe yatangaje ko nubwo babanje gutsindwa umukino wa mbere we na bagenzi be bicaye bakiyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo begukane iki gikombe, bagashimisha abafana kuko umwaka wari ugiye gushira nta gikombe bakozeho.

Patriots yahawe igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda nk’ikipe yatwaye irushanwa rya playoffs ari na byo APR BBC mu bagore yahawe nyuma yo gutwara iri rushanwa itsinze IPRC South imikino itatu kuri umwe.

Kapiteni wa Patriots BBC ashyikirizwa igikombe
Kapiteni wa Patriots BBC , Mugabe Aristide

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza