00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots BBC yatangiye neza muri BAL itsinda Rivers Hoopers (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryatangiye kubera i Kigali kuri iki Cyumweru, yatsinze Rivers Hoopers amanota 80-63 mu mukino ufungura wabereye muri Kigali Arena yarimo abafana.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yo muri Afurika, ni ku nshuro ya mbere ribaye, aho ryateguwe na FIBA Afrique ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Mu bafana ibihumbi 10 bemerewe kwinjira muri Kigali Arena, abagera ku 2000 gusa nibo bari bitabiriye uyu mukino, bubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukoresha umuti usukura intoki.

Kenny Gasana na Hagumintwari Steve bagerageje gutsinda amanota atatu mu minota itandatu ya mbere, bifasha Patriots BBC kuguma mu mukino, ni nyuma y’uko Rivers Hoopers yo muri Nigeria yari ihagaze neza mu minota ya mbere

Jermaine Cole usanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Rap, yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Patriots BCC mu gace ka mbere, ahasanga mugenzi we w’Umunyamerika Brandon Costner wari wagowe n’abanya-Nigeria.

J. Cole wari utegerejwe na benshi muri uyu mukino, yatsinze amanota abiri mbere y’uko agace ka mbere karangira ku manota 17 kuri 18 ya Rivers Hoopers.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yitwaye neza mu gace ka kabiri, itsinda amanota 26-16 (43-34). Jermaine Cole yari afitemo atatu mu minota irindwi yakinnye mu gihe Brandon Costner yatsinzemo 13, Hagumintwari Steve atsinda arindwi.

Kugeza muri aka gace, abakinnyi ba Rivers Hoopers bari bamaze kwitwara neza ni Taren Valdis Sullivan watsinze icyenda na Ikechukwu Iyke Benjamin wari umaze gutsinda amanota umunani.

Umutoza wa Patriots BBC, Alan Major, yafashijwe cyane n’abakinnyi bavuye ku ntebe y’abasimbura barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson kuko mu duce tubiri twa mbere binjije amanota 19 mu gihe ku ruhande rwa Rivers Hoopers, abavuye ku ntebe batsinze ane.

Agace ka gatatu k’umukino karangiye Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 21 (65-44) ni nyuma yo gutsinda 22-10 mu gihe agace ka kane karangiye harimo ikinyuranyo cya 23 (80-63).

Brandon Costner wa Patriots BBC ni we mukinnyi watsinze amanota menshi, aho yinjije 20 muri uyu mukino, asama imipira ibiri iva ku nkangara mu gihe yatanze indi ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yatsinze 13, Prince Ibeh atsinda 11 mu gihe J.Cole yasoje umukino atsinze amanota atatu, asama imipira itatu iva ku nkangara ndetse anatanga indi ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Taren Valdis Sullivan yasoje umukino atsinze amanota 15 ku ruhande rwa Rivers Hoopers, Benjamin Chukwukelo atsinda 12 mu gihe kandi yasamye imipira itatu ivuye ku nkangara, anatanga indi itanu yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Basketball Africa League izakomeza ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 hakinwa imikino yo mu itsinda C, aho AS Douanes (Sénégal) izakina na GS Petroliers (Algérie) saa 14:00 naho Zamalek yo mu Misiri ikine na Maputo Ferroviario de Maputo (Mozambique) saa 17:30.

Undi mukino uteganyijwe ni uzahuza US Monastir (Tunisia) na GNBC (Madagascar) guhera saa 21:00, mu itsinda A ririmo Patriots.

Patriots BBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, ihura na GNBC yo muri Madagascar.

Ikibuga cyahanagurwaga buri kanya
Kenneth Gasana watsinze amanota arindwi muri uyu mukino, asatiriwe na Robinson Opong
Robinson Opong Odoch asatiriwe n'abakinnyi ba Patriots BBC barimo Prince Ibeh
Rivers Hoopers yatanze Patriots BBC kwinjira mu mukino
Hagumintwari Steve agerageza gutsinda amanota
Sullivan Valdis Taren agerageza gucenga Hagumintwari Steve
Robert Christopher Daniels yima umupira Brandon Costner wa Patriots BBC
Abakinnyi ba Patriots BBC bishimira uko bitwaye mu duce tubiri tubanza
Hagumintwari Steve agerageza gucika Emmanuel Abel Balogun
Kaje Elie ni umwe mu bakinnyi ba Patriots BBC bari babanje hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .