00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots BBC yatangaje abakinnyi izifashisha muri BAL barimo umuraperi J. Cole

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 13 izifashisha barimo umuraperi w’Umunyamerika, J. Cole.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 ni bwo amakipe 12 yose azakina BAL igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere, yatangaje abakinnyi azakoresha muri iri rushanwa.

Ku rutonde rwa Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, mu bakinnyi yatangaje harimo umuraperi w’Umunyamerika, J. Cole, wasohoye album yise ’The Off-Season’ ku wa Gatanu.

Umunyamerika Brandon Costner, Prince Ibeh, Nshobobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Kaje Elie nabo bari mu bakinnyi Patriots BBC izakoresha muri iri rushanwa.

Iyi kipe izatozwa n’Umunyamerika Alan Major yungirijwe na Emmanuel Mavomo na Benson Oluoch Ogolla.

Umutoza wongerera ingufu abakinnyi ni Omar Khanani, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ni Claude Mukurarinda mu gihe umuganga ari Dr Tuyishime Jean-Claude.

Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

Umukino wayo wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzayihuza na Rivers Hoopers guhera saa kumi. Izasubira mu kibuga tariki ya 19 Gicurasi ikina na GNBC mu gihe izasoreza kuri US Monastir nyuma y’iminsi itatu.

Urutonde rw’abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri BAL na nimero bazambara:

  • 2. Mugabe Arstide
  • 5. Sagamba Sedar
  • 10. Gasana Sano
  • 11. Wilson Nshobozwabyosenumukiza
  • 12. Kenneth Gasana
  • 14. Bush Wamukota
  • 15. Jermaine Cole
  • 22. Dieudonne Ndizeye
  • 23. Steve Hagumintwari
  • 24. Jean Paul Ndoli
  • 32. Prince Ibeh
  • 33. Brandon Costner
  • 34. Elie Kaje
Patriots BBC izatangira BAL ikina na Rivers Hoopers yo muri Nigeria
Umuraperi J. Cole azakinira Patriots BBC muri BAL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .