00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots BBC izahura na Ferroviário de Maputo muri ¼ cya BAL 2021 (Uko tombola yagenze)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League, yatomboye kuzahura na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique mu mukino wa ¼ uzaba ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi nibwo hasojwe imikino y’amatsinda ya Basketball Africa League, aho Zamalek yatsinze GSP amanota 97-64 mu mukino wo mu itsinda C wari wasubitswe mu cyumweru gishize.

Nyuma yawo, hakozwe tombora y’uburyo amakipe azahura muri ¼, ahuzwa hakurikijwe uko yitwaye mu matsinda.

Uko yakurikiranye nyuma y’iyo mikino ni uguhera kuri US Monastir (1), Zamalek (2), Petro de Luanda (3), Patriots BBC (4), Ferroviário de Maputo (5), AS Salé (6), FAP (7) na AS Douanes (8).

Patriots BBC yo mu Rwanda izahura na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique mu mukino wa ¼ uzaba ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi guhera saa tatu z’ijoro.

Iyi kipe iharagariye u Rwanda yageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda imikino ibiri yo mu itsinda A yahuyemo na Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madagascar, gusa ikaba yaratsinzwe na US Monastir yabaye iya mbere.

Impinduka zabaye mu mikino isigaje kuba ni uko mu gihe iya ¼ yari iteganyijwe ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, yashyizwe ku wa Gatatu no ku wa Kane naho iya ½ yari iteganyijwe ku wa Gatanu, ishyirwa ku wa Gatandatu. Umukino wa nyuma wagumye ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi.

Uko amakipe azahura muri ¼ cya BAL 2021

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021

  • FAP (Cameroun) vs Zamalek (Misiri), saa 17:30
  • AS Salé (Maroc) vs Atlético Petróleos de Luanda (Angola), saa 21:00

Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

  • AS Douanes (Sénégal) vs US Monastir (Tunisia), saa 17:30
  • Ferroviário de Maputo vs Patriots BBC (Rwanda), saa 21:00

Iyi mikino yose ya BAL 2021 yerekanwa kuri shene ya Canal Sport 1 iri kuba.

Patriots BBC yatomboye kuzahura na Ferroviário de Maputo muri 1/4 cya BAL 2021
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, yabaye iya kabiri mu itsinda A nyuma yo gutsindwa na US Monastir kugeza ubu yitwaye neza muri iri rushanwa kurusha andi makipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .