00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyatsinze USA muri Basketball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Nigeria yakoze amateka yo kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Basketball, ni nyuma yo kuzitsinda amanota 90-87 mu mukino wa gicuti wabaye mu ijoro ryacyeye hitegurwa Imikino Olempike izabera i Tokyo hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021.

Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika igizwe n’abakinnyi bose bakina muri NBA, yatsindiwe mu mukino wa gicuti wabereye muri Mandalay Bay Arena muri Las Vegas.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherukaga gutsindwa umukino wa gicuti mu 2019 imbere ya Autralia yazitsinze amanota 98-94 mbere y’Igikombe cy’Isi.

Mu myaka icyenda ishize, zari zatsinze Nigeria amanota 156-76 mu mikino Olempike yabereye i Londres mu 2012, ariko mu ijoro ryakeye ho byari bitandukanye.

Kevin Durant yatsindiye ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amanota 17, Jayson Tatum atsinda 15 mu gihe Damian Lillard yatsinze 14.

Ikipe ya Nigeria igizwe n’abakinnyi barimo abakina muri NBA nka Chimezie Metu wa Sacramento Kings, Josh Okogie wa Minnesota Timberwolves na Miye Oni wa Utah Jazz, itozwa na Mike Brown usanzwe yungirije muri Golden State Warriors.

Amanota atatu yatsinzwe na Ike Iroegbu habura umunota umwe ngo umukino urangire, yafashije Nigeria gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota umunani (88-80).

Kevin Durant yatsinze amanota arindwi yikurikiranya, ariko Gabe Vincent ukinira Miami Heat (watsinze amanota 21 muri uyu mukino), atsinda lancer franc ebyiri habura amasegonda 13, bifasha igihugu cye kwigaranzura Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umutoza w’Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gregg Popovich, yavuze ko uyu mukino ari uw’ingenzi kuko hari amasomo bawukuyemo.

Ati “Gutsindwa uyu mukino ntacyo bivuze niba ntacyo tuwigiyemo, ariko ushobora kuba ingenzi cyane muri iri rushanwa kuri twe kuko hari amasomo tuwukuyemo.”

Jrue Holiday na Khris Middleton bakinira Milwaukee Bucks ndetse na Devin Booker wa Phoenix Suns baziyongera mu Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye guhagarara ku mudali wa Zahabu iheruka kwegukana mu mikino Olempike ubwo bazaba bamaze gukina imikino ya nyuma ya NBA.

Jayson Tatum ahanganiye umupira na Ike Mwamu wa Nigeria
Jeremi Grant ashaka gutsinda amanota mu gihe Chimezie Metu yari yiteguye kumuzibira
Kevin Durant yigaragaje muri uyu mukino ariko ntacyo byafashije Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Zach Lavine (5), Bradley Beal (4), Damian Lillard (6), Kevin Durant (7) na Jayson Tatum (10) ubwo umukino wari urangiye
Bam Adebayo atsinda dunk nyuma yo gusiga Gabe Vincent wa Nigeria
Chimezie Metu atwara umupira abakinnyi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ike Nwamu wa Nigeria ashoreye umupira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .