Kwamamaza

Umuyobozi wa Toronto Raptors arasoza ibikorwa byo kwigisha abana b’u Rwanda Basketball

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 11:51' na Manzi Rema Jules


Kuzirikana ubuzima bubi yakuriyemo mbere yo kugira amahirwe yo gukina Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatumye Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors yo muri Canada ikina muri NBA yiyemeza gukoresha ibiruhuko bye buri mwaka azenguruka ibihugu bya Afurika yigisha abana bato uyu mukino.

Uyu munyamerika wavukiye muri Nigeria nyuma y’iminsi itatu amaze mu Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere umukino wa Basketball arasoza uruzinduko rwe kuri uyu wa Kane.

Masai waherukaga mu Rwanda muri 2015, ibikorwa bye byibanze ku gufasha abana barenga 50 bifitemo impano muri Basketball abashishikariza kuzikoresha neza mu buryo zishobora no kubabera umwuga. Yanatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball kibarizwa mu kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki kuwa Kabiri tariki 23 Kanama 2016.

Uyu mugabo w’imyaka 46, yari amaze iminsi itatu mu Rwanda mu mwiherero n’abana bagera kuri 50 we n’itsinda bafatanya mu mushinga wa “Giants Of Africa” babigisha tekinike zitandukanye zabafasha gutera imbere ndetse bakaba bazagera ikirenge mu cyabo bagakina ku rwego rwo hejuru.

Biteganyijwe ko iri tsinda risoza iyi gahunda kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2016.

U Rwanda ni igihugu cya gatanu bari bagezemo nyuma yo gutangirira urugendo rwabo muri muri Sénégal , bagakomereza muri Ghana, Nigeria na Kenya aho banyuze mbere yo kuza mu Rwanda, bakazasoreza muri Bostwana.

Uyu mushinga wa Giants Of Africa watangiye muri 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera muri 2014 ubwo Masai yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda.

Agera mu Rwanda kuwa Kabiri, yavuze ko igitekerezo cy’uyu mushinga cyamujemo nyuma yo kubona ko hari abana benshi bo muri Afurika babura amahirwe yo gutera imbere kandi bafite impano kubera ubushobozi buke nk’uko na we byari bimeze ubwo yari iwabo muri Nigeria mbere yo kujya gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Harimo abana bagaragaza impano cyane muri uyu mukino
Masai Ujiri (imbere) yigisha abana umukino wa basketball
Masai Ujiri yari ari kumwe n'itsinda ry'abantu 13 bafatanya muri uyu mushinga wa Giants Of Africa
Masai yishimiye bikomeye uko u Rwanda rwitwaye mu gikombe cya Afurika cy'abari munsi y'imyaka 18 ariko asaba ko ubutaha bakora ibyisumbuyeho
Yari mu mwiherero n'abana 50 abashishikariza gukunda umukino wa basketball

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved