00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA yatangije ishami rishya muri Afurika ku bufatanye n’abashoramari

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA), ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, yatangije Ishami ryayo muri Afurika, rizajya rikurikirana ibikorwa bibera kuri uyu mugabane birimo amarushanwa atandukanye nka BAL iri kubera mu Rwanda.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi “FIBA”, iyi ikaba ari inshuro ya mbere NBA itangije ishami ryayo hanze ya Amerika y’Amajyaruguru.

Bimwe mu bikorwa byatangijwe na NBA harimo irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika “Basketball Africa League (BAL)” riri kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere kuva tariki 16 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2021, aho ryitabiriwe n’amakipe 12.

Abaterankunga bafatanyije na NBA gutangiza ishami muri Afurika barimo Umuyobozi Mukuru wa Yinka Folawiyo Group, Babatunde “Tunde” Folawiyo, n’Umuyobozi Mukuru wa Helios Fairfax Partners Corporation (HFP), Temitope Lawani.

Ubunararibonye bw’aba bashoramari mu nganda zitandukanye, gushyiraho umubano mu bijyanye n’ubucuruzi muri Afurika, gukorana na guverinoma n’imiryango itegamiye kuri leta, bizafasha kwihutisha iterambere ry’ibikorwa bya NBA ku Mugabane wa Afurika.

Aba bashoramari bazaba bari mu nama y’Ubuyobozi ya NBA Africa iyobowe na Victor Williams nk’Umuyobozi Mukuru. Harimo kandi Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri wungirije wa NBA akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa, Mark Tatum.

Mu gutangiza iri shami rya NBA muri Afurika, aba bayobozi ba NBA ndetse n’aba bashoramari bari kumwe n’Ambasaderi wa NBA ku Isi akaba n’umushoramari wa NBA, Dikembe Mutombo, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Hari kandi n’abandi bashoramari muri NBA Africa barimo Luol Deng wo muri Sudani y’Epfo akaba yarakinnye muri NBA, Grant Hill na Joakim Noah na bo bakaba barakinnye muri NBA.

Ubu bufatanye buzagira uruhare rukomeye mu kuzamura irushanwa rya BAL ndetse n’ibikorwa bya NBA byaguke muri Afurika aho biteganyijwe ko hazatangizwa amashuri y’umukino wa Basketball bikazajyana n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko n’imiryango yabo.

Kuva mu 2010, NBA ifite icyicaro muri Afurika, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, aho kuva icyo gihe hibanzwe mu guteza imbere Basketball bihereye hasi mu bakiri bato, gutangiza ubufatanye n’ibigo bitandukanye ndetse n’amarushanwa nka BAL n’ibindi.

Incamake ku baterankunga bashya ba NBA-Africa

Babatunde “Tunde” Folawiyo akomoka muri Nigeria, akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Yinka Folawiyo Group, itsinda ry’inganda zitandukanye zo muri Nigeria zibanda mu gucukura peteroli, ubucuruzi bw’ingufu, ubwikorezi n’ubwubatsi.

Yahoze kandi ari umuyobozi n’umunyamigabane wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Nigeria, akaba na Perezida wa “Coronation Merchant Bank”.

Undi mushoramari ni Temitope “Tope” Lawani, umucuruzi wo muri Nigeria ufite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu ishoramari. Lawani yabaye mu nama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birimo ni by’abikorera, harimo n’amasosiyete menshi akomeye yo muri Afurika. Ni umwe kandi mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya mbere ku Isi, Massachusetts Institute of Technology (MIT) hamwe n’inama ngishwanama y’Umuyobozi w’Ishuri rya Harvard.

Lawani afite Impamyabumenyi mu by’Ikoranabuhanga yavanye muri MIT, iyo yavanye mu Ishuri ry’Amategeko rya Harvard no mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Harvard.

Kampani ye Helios Fairfax Partners Corporation (HFP) ni sosiyete ikora ishoramari muri Canada ikaba yibanda ku ishoramari rya Leta n’abikorera ku giti cyabo ikaba ikorera no muri Afurika. HFP yashinzwe mu 2020 biciye mu bucuruzi hagati ya Fairfax Africa Holdings na sosiyete icunga abafatanyabikorwa ba Helios Investment Partners, Helios Holdings Limited.

Ubutumwa bwatanzwe n’aba bashoramari ndetse n’abayobozi ba NBA

Nyuma yo gutangiza ubu bufatanye, Babatunde “Tunde” Folawiyo yatangaje ko siporo ikomeje guhuza ubumwe bwa Afurika kandi ko abaturage bakomeje kwitwara neza ahantu hatandukanye byaba kure y’iwabo no guhangana n’ibibazo byose.

Yakomeje avuga ko aya ari amahirwe adasanzwe kuri Afurika yo gukoresha ubukungu no guteza imbere ubucuruzi mu kuzamura ibikorwa remezo bya siporo.

Folawiyo yashimye cyane abayobozi ba NBA kuba baratangije iki gikorwa, avuga ko intego atari ukubona inyungu gusa ahubwo ari impinduka zirambye z’imibereho ku baturage ba Afurika.

Temitope “Tope” Lawani we yavuze ko mu mateka ya HFP bahuje imari n’ubuhanga ku Banyafurika bafite impano.

Agaruka kuri ubu bufatanye na NBA, yagize ati “Aya ni amahirwe adasanzwe yo kubikora ku Isi muri siporo. Nk’umufatanyabikorwa wiyemeje kandi ufite uburambe mu bucuruzi bukorera muri Afurika yose, turateganya gutanga umusanzu mu buhanga bwacu, guhuza no kumenya isoko kugira ngo dushyigikire iterambere ry’ibikorwa bya NBA ku mugabane wa Afurika.”

Komiseri wa NBA, Adam Silver, yagize ati “Ibyo dutangaje uyu munsi ni umusaruro w’ibyakozwe mu myaka myinshi y’ishoramari, guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika no kumenya amahirwe akomeye imbere ya NBA ku mugabane. Twizera ko Basketball ishobora guhinduka siporo ya mbere muri Afurika mu myaka icumi iri imbere, kandi ntegereje kuzakorana cyane n’abashoramari bacu kugira ngo iyo ntego igerweho.”

Umuyobozi Mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams, we yagize ati “Gushyiraho no gutera inkunga NBA Africa nk’urwego rwihariye byerekana amateka akomeye ya NBA muri Afurika, imbaraga z’icyerekezo cya NBA cyo kuzamura umukino ku mugabane wa Afurika, ndetse n’ubwitange bukomeye bwakozwe n’abafatanyabikorwa bacu bashya b’indashyikirwa. Ndashaka gushimira ikipe yose ya NBA Africa iyobowe mu myaka icumi ishize na Amadou Gallo Fall na John Manyo-Plange, ku bikorwa bakoze kugira ngo iyi ntambwe ishoboke.”

Ambasaderi wa NBA ku Isi akaba n’umushoramari wa NBA muri Afurika, Dikembe Mutombo, na we yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka kuri Basketball muri Afurika kandi nishimiye kwinjira muri iri tsinda ryihariye ku mugabane wa Afurika no gukoresha umukino mu kuzamura imibereho y’abantu. Nagize amahirwe yo kuba mu bakinnyi ba mbere baturutse muri Afurika bagize uruhare muri NBA, kandi kubera ubwitange bw’abo bantu, abandi bakinnyi batabarika bazagira amahirwe yo gukurikiza inzira yanjye mu myaka iri imbere. ”

Aba bashoramari biteganyijwe ko bazatanga amafaranga angana na miliyari 1$ azifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Komiseri wa NBA, Adam Silver, yavuze ko bafite icyizere ko Basketball izaba umukino ukunzwe cyane muri Afurika mu myaka 10 iri imbere
Umuyobozi Mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams
Ambasaderi wa NBA ku Isi akaba n’umushoramari wa NBA-Africa, Dikembe Mutombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .