00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Chris Paul yafashije Phoenix Suns gutsinda Milwaukee Bucks umukino wa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Chris Paul yatsinze amanota 32 na Deandre Ayton afata imipira 19 yahushijwe n’ikipe bari bahanganye ubwo Phoenix Suns yatsindaga Milwaukee Bucks amanota 118-105 mu mukino wa mbere w’imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA Finals) wabaye mu ijoro ryakeye.

Phoenix Suns yatsinze uduce dutatu tubanza kuri 30-26, 27-23 na 35-27 mu gihe agace ka kane katsinzwe na Milwaukee Bucks kuri 29-26.

Milwaukee Bucks yari yagaruye Giannis Antetokunmpo utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera imvune yo mu ivi ry’ibumoso. Kuri uyu wa Gatatu, yafashije ikipe ye cyane mu bwugarizi, asama imipira 17 yavuye ku nkangara nyuma yo guhushwa n’abakinnyi ba Phoenix Suns mu gihe kandi yatsinze amanota 20.

Khris Middleton ni we watsindiye Milwaukee amanota menshi (29), atanga imipira ine yavuyemo andi manota kuri bagenzi be mu gihe yasamye imipira ine yahushijwe n’ikipe bari banganye.

Phoenix Suns yatsinze uyu mukino wayifashije gutangira neza urugendo rw’imikino irindwi ishoboka, ibifashijwemo na Chris Paul w’imyaka 36, we watsinze amanota 32 mu gihe Devin Booker yatsinze 16.

Iyi kipe iheruka gukina umukino wa nyuma mu 1993, irashaka kwegukana igikombe cya NBA ku nshuro yayo ya mbere mu gihe Milwaukee Bucks zihanganye, yo yagitwaye mu 1971 ndetse ikaba iheruka ku mukino wa nyuma mu 1974.

Umukino wa kabiri hagati y’amakipe yombi, uteganyijwe mu ijoro rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga saa cyenda aho n’ubundi uzabera muri Phoenix.

Cameron Payne wa Phoenix Suns agerageza gushyira umupira mu nkangara
Chris Paul wa Phoenix Suns ashaka uko atambuka kuri Giannis Antetokounmpo wa Milwaukee Bucks
Giannis Antetokounmpo ahanganiye umupira na Deandre Ayton na Cameron Johnson
P.J Tucker yitegura gushyira umupira mu nkangara
Pat Connaughton atsinda amanota ku ruhande rwa Milwaukee Bucks
Phoenix Suns yakiniraga imbere y'abafana bayo, yari ishyigikiwe
Devin Booker ashimira Chris Paul nyuma yo gutsinda amanota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .