00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Abakinnyi bazasiba imikino kuko badakingiye Covid-19 ntibazahembwa

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), Mike Bass, yatangaje ko umukinnyi wese uzasiba imikino ya NBA iteganyijwe gutangira kuwa 19 Ukwakira 2021, kubera ko adakingiye Covid-19 atazigera ahembwa.

Ibi yabivuze mu gihe hashize igihe kinini abakinnyi ba NBA bashishikarizwa cyane kwikingiza Coronavirus ndetse 90% byabo bahawe doze zombi z’urukingo.

Mike Bass yavuze ko ibi bireba cyane abakinnyi baturuka mu mijyi yashyizeho amategeko yo kwingiza ku bakinnyi nka New York na San Francisco ziturukamo amakipe ya Brooklyn Nets na Golden State Warriors.

Umwe mu bakinnyi banze guhabwa urukingo rwa Covid-19, Andrew Wiggins ukinira Golden State Warriors yavuze ko azaguma ku cyemezo yafashe cyo kutinkingiza.

Ati “Nzakomeza kurwanirira icyo nizera ndetse n’icyo ntekereza ko ari cyo gikwiriye. Ikintu umuntu umwe atekereza ko ari cyo ntabwo kiba gikwiriye ku wundi.”

Abandi bakinnyi bakomeye banze kwikingiza ni Kyrie Irving ukinira Brooklyn Nets ndetse na Bradley Beal ukinira Washington Wizards.

Kuko aya mategeko atareba abakinnyi bose bazakina muri iyi shampiyona bitewe n’imijyi amakipe yabo aturukamo, umukinnyi wese uzakina adakingiye, NBA yatangaje ko azajya yipimisha Coronavirus buri munsi mbere yo kujya mu bikorwa bitandukanye by’ikipe, gushyikirana n’abandi bakinnyi, abatoza, abasifuzi ndetse n’undi wese ufite aho ahurira n’imikino.

Abakinnyi batikingije kandi ntabwo bazemererwa gusangira n’abandi bakinnyi cyangwa abayobozi mu cyumba kimwe cyangwa ku masaha amwe, mu gihe kandi bibaye ngombwa ko bahura n’abandi nko mu nama ntibazajya babegera, cyereka gusa abaye ari umuntu umwe utikingije mu ikipe yose.

Mu bikorwa byo hanze y’ikipe, aba bakinnyi batikingije ntibazajya bemererwa kuva mu ngo zabo cyangwa muri hotel bacumbitsemo, uretse igihe habayeho impamvu idasanzwe.

Ku bakingiwe Coronavirus bo bazajya bipimisha rimwe mu cyumweru, igihe bahuye n’umuntu urwaye Covid-19 cyangwa se igihe hari uwagaragaje ibimenyetso by’iki cyorezo.

Reuters iherutse gutangaza ko 11% by’abantu bakuze [miliyoni 23] muri Amerika bavuze ko batazikingiza, batabiteganya ndetse ko nta n’impamvu yabaho izatuma bafata urukingo rwa Coronavirus.

Abakinnyi bakina muri NBA batazakurikiza amategeko yo kwikingiza mu mijyi baturukamo bagasiba imikino ntibazahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .