Itangazo ryashyizwe hanze na FERWABA kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, rivuga ko “Mutokambali Moïse ufite ubunararibonye bw’imyaka isaga 15 mu butoza n’ibya tekinike, yagizwe Umuyobozi wa Tekinike.”
Uyu mugabo wari usanzwe agaragara cyane muri gahunda zo kuzamura abana bafite impano zo gukina Basketball mu Rwanda haba mu bahungu n’abakobwa, asanzwe ari nyir’ikipe ya The Hoops Rwanda yatwaye shampiyona y’abagore ya 2019/20 mu Ukwakira. Asanzwe kandi atoza amakipe y’Igihugu y’abagore mu bato n’abakuru kuva muri Mata 2019.
Mutokambali yatangiye kumenyekana nk’umutoza afasha ikipe ya Basketball y’ishuri rya Lycée de Kigali hagati ya 2005 na 2012, mbere yo kwerekeza mu Ikipe y’Igihugu.
Mu 2013, yahesheje Lycée de Kigali kwegukana Shampiyona ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye, mu gihe mu 2011 yari yageze ku mukino wa nyuma naho mu 2010 akaba yari yatwaye iki gikombe atoza APE Rugunga. Yagitwaye kandi ari muri EMEN Nyamirambo na Lycée Notre Damme de Citeaux mu 2009.
Guhera mu 2009, yagiye afasha mu makipe y’Igihugu atandukanye mu gihe ahagana mu 2013 aribwo yagizwe umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagabo, ayitoza mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye muri Tanzania ndetse no muri Afrobasket yabereye muri Côte d’Ivoire.
Yasezerewe kuri uyu mwanya muri Werurwe 2018, ashinjwa umusaruro muke ariko nyuma y’umwaka umwe ahabwa inshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu y’abagore.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!