00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri yabaye igihugu cya gatatu cyageze i Kigali kwitegura Afrobasket 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Misiri yabaye iya gatatu yageze i Kigali, aho ije kwitegura Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo “Afrobasket 2021” kizabera muri Kigali Arena kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2021.

Misiri yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku wa Mbere ndetse biteganyijwe ko izakina imikino ibiri ya gicuti n’u Rwanda mbere y’uko irushanwa ritangira.

Yageze i Kigali ari igihugu cya gatatu muri 15 biziyongera ku Ikipe y’u Rwanda muri Afrobasket 2021. Ibindi bihugu byamaze kugera mu Rwanda ni Sudani y’Epfo na Centrafrique, byombi byahageze mu cyumweru gishize.

Misiri izakina n’u Rwanda imikino ibiri ya gicuti ku wa 19 na 21 Kanama 2021 muri Kigali Arena, iminsi itatu mbere y’uko hatangira Afrobasket 2021.

Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali ku Cyumweru ivuye i Dakar, aho yakinnye imikino itatu ya gicuti, itsindwa ibiri n’amakipe abiri atandukanye ya Sénégal ku manota 86-74 na 87-60. Umukino wa gatatu yawutsinzwemo na Guinea kuri 91-83.

Amatsinda ya Afrobasket 2021:

  • Itsinda A: U Rwanda, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Cap-Vert.
  • Itsinda B: Tunisia, Centrafrique, Misiri na Guinée.
  • Itsinda C: Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Mali.
  • Itsinda D: Sénégal, Cameroun, Uganda na Sudani y’Epfo.
Ikipe y'Igihugu ya Misiri ygeze i Kigali ku wa Mbere
Misiri izakina n'u Rwanda imikino ibiri ya gicuti mbere y'irushanwa rya Afrobasket 2021
Abagize ikipe ya Misiri bajya mu modoka yabajyanye kuri hoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .