00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Munyangaju yasuye Ikipe y’Igihugu y’Abagore yatoranyirijwe gushaka itike ya Afrobasket 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye Ikipe y’Igihugu y’Abagore ku myitozo ya nyuma yakoreye muri Kigali Arena mbere yo gutangira imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika “AFROBASKET” 2021 izabera mu Rwanda kuva ku wa Mbere.

Iyi mikino yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 muri Zone V, izaba kuva tariki ya 12 kugeza ku wa 17 Nyakanga, izitabirwa n’ibihugu bine birimo u Rwanda ruzayakira, Kenya, Sudani y’Epfo na Misiri.

Mbere y’uko hatangira iyi mikino ku wa Mbere, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga 2021, yasuye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu myitozo ya nyuma yabereye muri Kigali Arena, aganiriza abakinnyi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye kubona imyitozo yabo, abifuriza amahirwe mu marushanwa bagiye gutangira.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino y’amajonjora, u Rwanda ruzahura na Kenya saa Kumi n’ebyiri nyuma y’umukino uzaba wahuje Sudani y’Epfo na Misiri guhera saa Cyenda z’amanywa.

Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Cameroun kuva tariki 17 kugeza ku wa 26 Nzeri 2021, kizitabirwa n’amakipe 12.

Cameroun yabonye itike nk’igihugu kizakira irushanwa mu gihe ibindi bihugu byamaze kumenyekana ari ibyaje mu myanya ya mbere muri Afrobasket iheruka, ari byo Nigeria, Sénégal, Mali na Mozambique kongeraho Cap-Vert yabonye itike muri Zone II.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, aganira n'abakinnyi n'abatoza b'Ikipe y'Igihugu y'Abagore mbere yo gutangira amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier (iburyo) na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA (ibumoso) na bo bitabiriye iyi myitozo
Minisitiri Munyangaju yavuze ko yashimishijwe no kureba imyitozo y'Ikipe y'Igihugu y'Abagore
Ikipe y'u Rwanda y'Abagore igiye guhatanira itike na Kenya, Misiri na Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .