00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yanyuzwe no kurebera umukino wa nyuma wa BAL muri Canal Olympia (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, n’abantu batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakurikiranye umukino wa nyuma BAL werekaniwe muri Canal Olympia, inyubako y’imyidagaduro yubatse ku i Rebero.

Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena ku mugoroba wo ku Cyumweru, wasojwe igikombe cyegukanywe na Zamalek yo mu Misiri yatsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76 kuri 63.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abarebeye uyu mukino muri Canal Olympia ko yishimiye kwifatanya na bo.

Yagize ati “Nitambukiraga sinari nzi ko bari kwerekana uyu mukino, nishimiye iyi nyubako y’imyidagaduro, ntekereza ko izafasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona aho rwidagadurira.”

Canal Olympia ni ishoramari ry’Abafaransa binyuze muri Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré.

Iberamo ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye birimo kwerekana filime, ibitaramo n’imikino itandukanye.

Ifitanye isano na Studio Canal ibarizwamo Televiziyo ikanatanga serivisi z’ifatabuguzi ry’amashusho.

Iyi nzu yatangiye gukora mu Ukuboza 2020 nyuma yo gufungura imiryango ku mugaragaro. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300 bicaye neza imbere, mu gihe ifite imbuga hanze yakira abarenga ibihumbi 15 bitabiriye ibirori bikomeye birimo n’ibitaramo.

Nibura buri cyumweru filime 19 zerekanirwa muri Canal Olympia, harimo enye ziba zigenewe abakiri bato.

Nyuma y’igihe gito hafunguye habayeho icyorezo cya Covid-19 cyakajije umurego haza kubaho Guma mu rugo, irangiye hongeye gufungura herekanirwa filime zitandukanye zirimo izo muri Amerika. Muri iyi nyubako ni ho herekaniwe Filime ya Gaël Faye yitwa "Petit Pays".

Canal+ yari umufatanyabikorwa w’imikino ya Basketball Africa League [BAL] ndetse yerekanye imikino 26 yakinwe muri iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera muri Kigali.

Abakiliya ba Canal+ ubu amaso yose bayahanze irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi n’icya Copa America, byose bizatangira muri Kamena 2021.

Urubyiruko rutabashije kugera muri Kigali Arena, rwakurikiraniye umukino wa nyuma wa BAL muri Canal Olympia
Abakurikiraniye uyu mukino muri Canal Olympia bari biganjemo abafatanyabikorwa ba CANAL+
Abitabiriye iki gikorwa banyuzagamo bakaganira ubwo uyu mukino wabaga
Abasubije neza ibibazo, bagiye bahabwa ibihembo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakurikiranye umukino wa Zamalek na US Monastir. Yari kumwe n'Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua
Minisitiri Gatabazi yishimiye iki gikorwa cyateguwe na Canal+
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney na Sophie Tchatchoua uyobora Canal+ Rwanda bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .