00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Milwaukee Bucks irabura intsinzi imwe ngo yegukane Shampiyona ya NBA (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Milwaukee Bucks yatsinze Phoenix Suns amanota 123-119 mu mukino wa gatanu wahuje amakipe yombi mu ijoro ryakeye, isigara ibura intsinzi imwe kugira ngo yongere kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) iheruka mu 1971.

Phoenix Suns yari yakiriye uyu mukino, yayoboye agace ka mbere ku kinyuranyo cy’amanota 16, itsinda 37-21 mu gihe agace ka kabiri karangiye irushwa atatu (61-64).

Ibifashijwemo na Giannis Antetokounmpo watsinze amanota 32 na Khris Middleton winjije 29 mu nkangara, Milwaukee Bucks yatsinze agace ka gatatu ku manota 36-29 gusa itsindwa aka kane kuri 28-23.

Jrue Holiday yatsinze amanota 27 anatanga imipira 13 yavuyemo amanota kuri bagenzi be ku ruhande rwa Milwaukee Bucks mu gihe Devin Brooker yatsinze 40 naho Chris Paul atsinda 21 ku ruhande rwa Phoenix Suns.

Ikinyuranyo cy’amanota ane (123-119) ni cyo cyafashije Milwaukee Bucks gutsinda umukino wa gatanu, iyobora n’imikino 3-2 muri irindwi ishoboka.

Kuri ubu, irasabwa gutsinda umukino wa gatandatu izakira mu ijoro rishyira ku wa Gatatu saa munani kugira ngo yegukanye igikombe cya NBA iheruka gutwara mu 1971.

Antetokounmpo yavuze ko bagiye gukomeza kwitwara neza kugira ngo begukana igikombe.

Ati “Hasigaye intsinzi imwe. Iyi ni imikino ya nyuma ya NBA, bigusaba kwitanga cyane kandi ni byo ikipe yakoze muri iri joro.”

Bucks yabaye ikipe ya mbere kuva mu 2006, yatsinzwe imikino ibiri ibanza muri NBA Finals, ariko igatsinda itatu yakurikiyeho. Byaherukaga gukorwa na Miami Heat mu myaka 15 ishize.

Chris Paul wa Phoenix Suns yitegura gutsinda amanota
Deandre Ayton (22) wa Phoenix Suns atsinda amanota
Devin Booker acika Khris Middleton wa Milwaukee Bucks
Devin Booker agerageza amanota atatu ku ruhande rwa Phoenix Suns
Giannis Antetokounmpo ashyira umupira mu nkangara muri uyu mukino yatsinzemo amanota 32
Antetokounmpo atsinda dunk mu mukino Milwaukee Bucks yatsinzemo Phoenix Suns
Giannis Antetokounmpo atsinda dunk nyuma yo gusiga abarimo Chris Paul
Jrue Holiday agerageza gutsinda amanota ari hagati y'abakinnyi ba Suns
P.J. Tucker (17) na Jrue Holiday (21) bishimira intsinzi babonye kuri Phoenix Suns
Pat Connaughton (24), Khris Middleton (22), Giannis Antetokounmpo (34 ), P.J. Tucker (17) na Jrue Holiday (21) bishimira amanota bari bamaze gutsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .