00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miller wayoboye Nike yavuze ku mwana yishe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Larry Miller wahoze mu buyobozi bukuru bwa Nike, yahishuye ko yigeze kurasa akica umwana muto w’umuhungu mu mihanda yo muri Philadelphia mu myaka 56 ishize.

Larry Miller wari umuyobozi w’ikirango cya Jordan yavuze ko mu 1965 yishe umuntu. Icyo gihe yari afite imyaka 16 y’amavuko ariko ubu icyo gikorwa yakoze gihora iteka kimushengura umutima.

Miller yafunzwe azira icyaha cy’ubwicanyi gusa yavuze ko igihe cyose atigeze abeshya kuri icyo gikorwa ahubwo ko icyo yakoze ari ugukomeza kukigira ibanga.

Kwemera iki cyaha, bije mu gihe yitegura kumurika igitabo cye umwaka utaha.

Miller yavuze ko ubwo yari afite imyaka 14 yiyunze ku mutwe w’abagizi ba nabi wabaga mu gace ka West Philadelphia, agahindura imyitwarire ku buryo yavuye ku kuba umunyeshuri uza mu ba mbere ahubwo agahindura umwana unywa inzoga buri munsi.

Ubwo inshuti ye yicwaga n’umwe mu bari mu itsinda rye, Miller wari ufite imyaka 16 na we yafashe imbunda, hanyuma ajya kunywa inzoga n’inshuti ze eshatu bavayo bajya kwihimura.

Aho kwihorera, ku wa 30 Nzeri 1965, yarashe mu gatuza umuntu bari bahuye arapfa. Uwo wapfuye yari Edward White wari ufite imyaka 18.

Miller yayoboye Nike mu 1997 ashinzwe ibikorwa bya Nike Basketball, Jordan na Converse.

Uyu mugabo yahoze ari umuyobozi kandi wa Portland Trail Blazers ikina muri NBA.

Yasobanuye ko ubwo yahabwaga akazi, atigeze abeshya ku bijyanye n’igifungo cye.

Larry Miller yavuze uburyo yishe umwana w'imyaka 18 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .