Kwamamaza

Masai Ujuri, uyobora Toronto Raptors yaje mu Rwanda mu bikorwa bizamura Basketball

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 13:23' na Manzi Rema Jules


Umuyobozi w’icyubahiro wa Toronto Raptors ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Masai Ujuri yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri aho aje gutaha ikibuga cyo kuri Club Rafiki yagize uruhare mu iyubakwa ryacyo.

Uyu muyobozi wa Toronto Raptors ibarizwa muri Shampiyona ya mbere ku isi muri Basketball, NBA azanamara iminsi itatu mu mwiherero n’abana 50 bafite impano muri uyu mukino abafasha kugira ngo bazavemo ibihangange ejo hazaza.

Masai Ujuri uvuka muri Nigeria abinyujije mu mushinga we wa Giants of Africa (GOA) ugamije gufasha abana bakiri bato bo ku mugabane wa Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball nyuma yo kunyura mu bihugu bitandukanye, yageze mu Rwanda aho ari kumwe n’itsinda ry’abantu 13 bafatanya.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, yavuze ko bitewe n’ubuzima azi abana bo muri Afurika babamo kuko na we yabubayemo mbere yo guhabwa amahirwe yo kwigaragaza muri uyu mukino, yahisemo ko mu gihe cy’ibiruhuko azajya asura ibihugu by’uyu mugabane agamije gufasha abana kugera ku nzozi zabo.

Yagize ati “Tugarutse mu Rwanda mu mwiherero wa Giants Of Africa, ni ibyishimo kugaruka kuko iki ni kimwe mu bihugu byiza by’umwihariko kubera umubano wihariye mfitanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we. […] Muri Giants Of Africa turashaka gufasha abana gutera imbere muri Basketball ndetse no mu buzima busanzwe hanze y’ikibuga.”

Masai wavukiye Zaria muri Leta ya Kaduna muri Nigeria mu 1970, avuga ko yatangije uyu mushinga bitewe n’ubuzima butorohereza abana bo muri Afurika kuzamura impano zabo azi kuko na we yabubayemo bityo akaba afata igihe cyo kuganira, kungurana inama no gufasha abo bana mu buryo butandukanye harimo no gushakira abashoboye, amakipe muri Amerika.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré atangaza ko ari igikorwa kizafasha abana gukunda umukino wa Basketball ndetse u Rwanda rukazabyungukiraho byinshi.

Yagize ati “Iki ni igikorwa ngarukamwaka kibera mu bihugu bitari byinshi muri Afurika n’u Rwanda rurimo. Kizamara iminsi itatu kikaza gutangira uyu munsi aho ari busure ikibuga yubatse byose bikaba biri mu rwego rwo gukundisha abana umukino wa Basketball. Abikora mu rwego rwo kubereka aho yavuye n’aho ageze kugira ngo nabo babone ko bishoboka ko nabo batera imbere bakoze cyane.”

Uyu mushinga wa Giants Of Africa watangiye muri 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera muri 2014 ubwo Masai yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Uyu mwaka izi ngendo zatangiriye muri Sénégal , bajya muri Ghana, Nigeria na Kenya aho banyuze mbere yo kuza mu Rwanda.

Imodoka Masai Ujuri yagiyemo ava ku kibuga cy'indege
Masai aganira n'itangazamakuru
Masai asuhuzanya n'abari baje kumwakira i Kanombe
Masai yinjira mu modoka nyuma yo kugera i Kanombe
Masai yazanye n'abo bafatanya muri uyu mushinga we
Masai yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y'uko ahavuye mu 2015
Mugwiza aganira na Masai ku kibuga cy'indege i Kanombe
Perezida wa Ferwaba, Mugwiza yinjira mu modoka

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved