00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masai Ujiri yagizwe Vice Chairman na Perezida wa Toronto Raptors

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), yatangaje ko uwari Umuyobozi wayo, Masai Ujiri, yasinye amasezerano y’igihe kirekire nka Visi Chairman na Perezida wayo.

Ku wa Kane ni bwo Masai Ujiri wari usanzwe Perezida wa Toronto Raptors, yahawe izi nshingano nshya.

Larry Tanenbaum, uyobora ikigo cya Maple Leafs Sports and Entertainment ikipe ya Toronto Raptors ishamikiyeho, yavuze ko Masai Ujiri afite ubushobozi bumwemerera gukomeza kuyobora Toronto Raptors no kuyigeza ku ntego zayo.

Ati “Abagabo b’indashyikirwa muri siporo bahindura byinshi ku mikino yabo. Abayobozi b’indashyikirwa bahindura byinshi ku miryango bayobora. Masai Ujiri abikora byombi kandi twishimiye ko agarutse muri Raptors nka Vice Chairman na Perezida.”

Yakomeje agira ati “Masai na MLSE basangiye intego zo kuzana ikindi gikombe cya NBA muri Toronto, kandi no hanze y’ikibuga, tugakorana neza tugamije kugira umujyi wacu, igihugu n’Isi ahantu heza kurushaho. Masai, twishimiye ko uzaguma hano mu rugo.”

Masai Ujiri yatangiye kuyobora Toronto Raptors kuva mu 2013. Ku buyobozi bwe, iyi kipe yagize ikibuga cyayo cya OVO Athletic Centre, yakira umukino uhuza abakinnyi b’indashyikirwa wa ‘NBA All-Star Game’, ishinga Raptors 905 yo muri G League ndetse inegukana igikombe cya NBA mu 2019, aho yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikoze.

Uyu mugabo na we yashimangiye ko intego afite ari ugutwara ikindi gikombe cya NBA.

Ati “Mu kibuga, intego yacu irasobanutse, ni ukuzana ikindi gikombe muri Toronto. Ikipe yacu ihurije kuri uwo mugambi. Nta kindi tuzakora. Tuzazana abakiri bato bafite impano mu mujyi. Tuzaha agaciro abakinnyi bakuze batugejeje hano.”

Yakomeje agira ati “Narabivuze mbere, n’ubu ndabisubiramo na none: Tuzatsinda muri Toronto.”

Masai Ujiri wavutse mu 1970, ni Umunya-Canada ukomoka ku babyeyi bo muri Nigeria. Yashakanye na Ramatu Ujiri bafitanye abana babiri.

Yakinnye Basketball i Burayi hagati ya 1991 na 2001, mu 2002 atangira gushakira abakinnyi amakipe arimo Orlando Magic na Denver Nuggets.

Mu 2013, yasinye imyaka itanu yo kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya Toronto Raptors ahawe miliyoni 15$ mu gihe nyuma y’imyaka itatu yasinye andi y’imyaka itanu nka Perezida w’iyi kipe kuri miliyoni 32$.

Mu 2019, Ujiri yatangije ikigo gifasha abatishoboye cyitwa ‘That’s Humanity’.

Izina rya Masai Ujiri risanzwe rizwi bitewe n’ibikorwa yakoze abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA) anyuzamo ubufasha bugenewe abakiri bato bo ku Mugabane wa Afurika ngo bakure bakunda umukino wa Basketball.

Umushinga GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria ariko mu 2014 Masai awagurira no mu bindi bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Ku wa Kane, Masai Ujiri yagizwe Vice Chairman na Perezida wa Toronto Raptors
Mu 2019, Toronto Raptors yabaye ikipe ya mbere yo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yegukanye igikombe cya Shampiyona ya NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .