00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Let’s go Patriots! Ikipe ihagarariye u Rwanda yageze muri ¼ cya BAL 2021 itsinze GNBC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Ibifashijwemo n’abafana 1022 bari muri Kigali Arena, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere, yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri yahuyemo na GNBC yo muri Madagascar ku manota 78-72.

Patriots BBC iri mu itsinda A, yari yatangiye neza itsinda Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino wa mbere wabaye ku Cyumweru.

Gusa, kuri uyu wa Gatatu yabanje kugorwa na GNBC ifite abakinnyi bafite ubuhanga bwihariye mu gutsindira kure. Iyi kipe yo muri Madagascar yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota umunani mu minota itatu ya mbere gusa (10-2) ibifashijwemo n’abarimo Mory Francis, Elly Randriamampionona na Kiady Razanamahenina.

Bush Wamukota na Hagumintwari batsinze amanota ane yatumye ikinyuranyo cy’amanota yose gishiramo (16-16) ubwo hari hasigaye iminota itatu ngo agace ka mbere karangire, ariko Francis Mory na Kiady Razanamahenina barayongera, karangira ari 25 kuri 19 ya Patriots BBC.

Nyuma y’umunota umwe agace ka kabiri gatangiye, GNBC yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 (30-19). Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yatsinze amanota atatu mbere y’uko Brandon Costner atsinda ane hagasigaramo atandatu (32-24).

Patriots BBC yatangiye gukoresha abakinnyi ba GNBC amakosa menshi muri iyi minota ndetse ikomeza kuyisatira kugeza ubwo harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu habura iminota ine n’igice ngo agace ka kabiri karangire.

Gusubira mu kibuga kwa Prince Ibeh, Brandon Costner na Kenneth Gasana biri mu byafashije umutoza Alan Major wabongeyemo basanga Sagamba Sédar na Ndayisaba Dieudonné.

Umunya-Kenya Bush Wamukota na Mugabe Aristide bafashije Patriots BBC kuyobora umukino ubwo hajyagamo ikinyuranyo cy’inota rimwe (41-42), ariko Kiady Razanamahenina atsinda amanota atatu yatumye amakipe yombi ajya kuruhuka GNBC iri imbere kuri 44-42.

Nyuma y’iminota itanu y’agace ka gatatu, Abanya-Madagascar barimo Razanamahenina bongeye gusubizamo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (57-48), na Patriots BBC yongera gukora amakosa menshi. Sagamba Sédar watsinze amanota atanu na Hagumintwari Steve, bafashije Patriots gusoza agace ka gatatu igabanyije ikinyuranyo, hasigaramo amanota ane (60-56).

Agace ka nyuma katangiranye impinduka, Brandon Costner na Gasana Kenneth binjira mu mwanya wa Sagamba na Kaje Elie. Habura iminota itanu n’amasegonda 40 nibwo Patriots BBC yongeye kujya imbere (64-67) nyuma y’amanota atatu yatsinzwe na Brandon Costner ndetse na Kenneth Gasana ahita yongeramo andi abiri (64-69).

Umurindi w’abafana bari muri Kigali Arena wateye imbaraga abakinnyi ba Patriots BBC mu majwi arimo “Let’s go Patriots” na “Defence”, bifasha iyi kipe ihagarariye u Rwanda gukomeza kwihagararaho, isoza umukino itsinze 78-72.

Kiady Razanamahenina yatsinze amanota 21 muri uyu mukino, Brandon Costner atsinda 16 mu gihe Elly Randriamampionona na Ndizeye Dieudonné, bombi batsinzemo 13.

Patriots BBC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, aho izakina na US Monastir yo muri Tunisia guhera saa tatu z’ijoro.

Indi mikino ibiri iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ni yo mu itsinda C, aho Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique ikina na AS Douanes yo muri Sénégal saa kumi n’imwe n’igice. Umukino wagombaga guhuza Zamalek yo mu Misiri na GS Pétroliers yo muri Algeria kuri uyu wa Gatatu, wasubitswe mu rwego rwo kubahiriza ingamba z’ubuzima zashyizweho muri iri rushanwa

Basketball Africa League izakomeza kandi ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, ahateganyijwe imikino ibiri yo mu itsinda B n’umwe wo mu itsinda A.

Mu itsinda B, FAP yo muri Cameroun izakina na Petro de Luanda yo muri Angola guhera saa munani z’amanywa naho AS Salé yo muri Maroc ikine na AS Police yo muri Mali saa tatu z’ijoro.

Hagati y’iyo mikino yombi, ni bwo hazaba uwo mu itsinda A ririmo Patriots BBC, uzahuza US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria saa kumi n’imwe n’igice.

Amakipe abiri ya mbere mu matsinda atatu ni yo azabona itike yo gukomeza mu cyiciro cyo gukuranamo, yiyongereho abiri yabaye aya gatatu, ariko yitwaye neza.

Jermaine Cole wa Patriots BBC agerageza gutsinda ubwo yari asatiriwe na Francis Ramanampamonjy Mory
Kenneth Gasana yafashije cyane Patriots BBC muri uyu mukino
Abafana bari ku mukino bashyigikiye cyane Patriots BBC mu minota ya nyuma
Alan Major utoza Patriots BBC ashimira abakinnyi be uko bitwaye mu gace ka nyuma
Francis Ramanampamonjy Mory asatirwa na Jermaine Cole washakaga kumwambura umupira
Prince Ibeh afatira umupira hasi
Kenneth Gasana yitambikwa na Zico Lucandro Sen Chan wa GNBC
Kiady Mijoro Razanamahenina ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson agerageza gutsinda amanota nubwo bitamukundiye
Prince Ibeh ntiyari mu bihe kuri uyu wa Gatatu
Sagamba Sedar ashoreye umupira
Sagamba Sedar atwaye umupira ubwo yari asatiriwe na Zico Lucandro Sen Chan
Hagumintwari Steve na Constant Fabrice Mandimbson bakurikiye umupira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .