00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

# Kwibohora27: Imbamutima z’abakinnyi ba Patriots biyemeje gutera ikirenge mu cy’Inkotanyi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba Patriots Basketball Club basuye igicumbi cy’ubutwari basobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda n’ubutwari bwaranze Inkotanyi, biyemeza gutera ikirenge mu cyazo ku butwari bwo kubohora Igihugu zagize.

Abakinnyi b’ikipe ya Patriots ku bufatanye na Visit Rwanda, bagiriye uruzinduko ku Ngoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside gicumbi giherereye ku Nteko Ishinga Amategeko, basobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside.

Nyuma yo kuzengurutswa no gusobanurirwa ayo mateka n’ubutwari bwaranze urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu guharanira kwibohora, biyemeje gutera ikirenge mu cyabo mu rwego rwo kubaka u Rwanda.

Uwahoze ari umukinnyi muri Patriots, Sanny Munyandamutsa yavuze ko kudacika intege nk’uko byaranze Inkotanyi bikwiriye kuba indangaciro ku rubyiruko ruriho ubu.

Yagize ati “ Uyu munsi uduha amateka nyayo y’Abanyarwanda, ibyo banyuzemo ndetse bikanatwereka ko gukunda igihugu ari ikintu gikomeye, bari bato ariko ntibigeze bacika integer. Nubwo banyuze muri byinshi kandi bikomeye. Bikongera bikanakwereka ko urwango ushobora kurubiba rukabyara ikintu kibi ariko wabiba urukundo rukagera ku byiza. Ntabwo twabifata nk’ibintu bisanzwe, tugomba kubishima ndetse tukanabyishimira”.

Tom Bush Wamukota we yavuze ko atari asobanukiwe byimbitse n’amateka y’u Rwanda bityo ko yarushijeho kuyamenya.

Ati “Ku ruhande rwanjye, ntabwo nari nzi amateka mu buryo bwagutse, ibyabaye muri Jenoside ariko ubu noneho ni isomo rikomeye nize, kugira ngo menye uko ibintu byose byagiye biba n’uburyo igihugu kibohoye n’icyerekezo Perezida Kagame yari afitiye igihugu n’uburyo agikunda. Mpora nsaba Imana kumuha uburame kugira ngo iki gihugu akomeze kukiyobora akigeze aheza hashoboka”

Kapiteni wa Patriots Basketball Club, Mugabe Arstide, yavuze ko kuri we umunsi wo kwibohora umwibutsa ubutwari bwaranze ingabo za RPA ku rugamba.

Aba bakinnyi basoje bifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora ku nshuro ya 27, bagaragaza ko ubutwari bukwiye kuranga buri wese mu rugamba rwo kubaka igihugu.

Abakinnyi ba Patriots Basketball Club basobanuriwe amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside
Kapiteni wa Patriots Mugabe yavuze ko umunsi wo kwibohora ubibutsa ubutwari bw'Inkotanyi
Wamukota Tom Bush yanejejwe no kumenya amateka atari azi yo kubohora u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .