00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirenga Danny watwaye shampiyona y’i Bukavu ahanze amaso Coupe du Congo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kanama 2021 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Kirenga Danny utoza Ami BK y’i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona ku rwego rw’intara, afite intego zo kuyigeza mu makipe ane ya mbere muri Coupe du Congo.

Kirenga Danny ni izina rimenyerewe muri Basketball y’u Rwanda, aho yabaye umukinnyi mu gihe cy’imyaka 15, mu makipe arimo 30 Plus, KIE BBC na APR BBC.

Uyu mugabo w’imyaka 36, nta mezi menshi agerageje kujya mu buyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), aho yari yiyamamaje ku mwanya w’Umujyanama mu bya tekiniki nubwo atatowe mu Ukuboza 2020.

Kuri ubu, Kirenga atoza ikipe ya Basketball ya AMI BK y’i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse aherutse kuyihesha igikombe cya shampiyona yo ku rwego rw’intara, atsinze imikino yose y’umwaka usanzwe w’imikino.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yabonye akazi muri iyi kipe bitewe n’uko hari abo bakinanye bamuziho ubwo bushobozi ndetse na we ubwe akaba afite urukundo rwa Basketball.

Ati “Yego, nari Team Manager [ushinzwe ubuzima bw’ikipe] muri Espoir BBC, nyuma mbona ubusabe bwa AMI BK bwo gutoza. Nahise numvikana na bo mbabera umutoza, nujuje ibisabwa.”

Yakomeje agira ati “Nta batoza b’Abanyarwanda dufite hanze y’u Rwanda, ariko inzira iroroshye, nahawe ubusabe nk’ibisanzwe. Nigeze gukina muri Congo ( cyane i Goma), bamwe mu bakinnyi twakinanaga mu Rwanda cyangwa iwabo babaye abayobozi b’amakipe i Bukavu, Goma na Kinshasa, ni cyo bagendeyeho banyegera. Ikindi ni uko mfite ubushobozi n’urukundo rwa Basketball. Mu gifaransa baravuga ngo « le savoir ne ment pas ».

Abajijwe niba gukorera mu mahanga nta gitutu bimushyiraho ku bijyanye n’umubano w’abakinnyi cyangwa abandi bo mu ikipe barimo abayobozi n’abafana, Kirenga yavuze ko nta mbogamizi yahuye na zo kuko na we yavukiye i Kinshasa ndetse byoroshye kumvikana n’abo akorana na bo.

Ati “Gutoza aha muri Congo (RDC) nta kibazo mfite, n’ubundi navukiye i Kinshasa, mvuga Ilingala, Igifaransa n’Igiswahili, kumvikana no guhuza biroroshye kandi ni abantu beza cyane bumva Basketball.”

Uyu mutoza yavuze ko kimwe mu byamufashije kwitwara neza muri shampiyona yo ku rwego rw’intara i Bukavu, ari uko akora ibyo akunda ndetse hari intego yihaye akigera muri AMI BK.

Ati “Ibanga ni rimwe igihe cyose ukora ibyo uzi, ibyo ukunda, ubona umusaruro mwiza kandi nzi icyanjyanye muri AMI BK, ko ngomba gutwara igikombe, nkabona itike yo kujya muri Coupe du Congo i Kinshasa.”

Yakomeje avuga ko intego afite ari ukuza mu makipe ane ya mbere muri Coupe du Congo izaba muri Nzeri ndetse agashaka uko yakongera ubumenyi bwe mu bijyanye n’ubutoza.

Ati “Intego ni kuza mu makipe ane ya mbere muri Coupe du Congo, ikindi ni gushaka amahugurwa menshi y’ubutoza kuko kugeza ubu nta licence y’ubutoza mfite kandi ni ngombwa kuko ubu ‘certificat’ iba ikenewe nubwo mfite ubunararibonye n’ubuhanga muri Basketball.”

Kirenga Danny yavuze ko umutoza yafatiyeho urugero mu bo babanye bose ari Karima Cyrille watoje muri REG BBC, ariko ubu akaba nta kipe afite.

Ati “Umutoza mwiza nafatiyeho urugero ni benshi ariko uza ku mwanya wa mbere ni Cyrile Kalima, si umutoza gusa kuko yabaye n’umukinyi mwiza. Nagize amahirwe yo gukinana na we anyigisha byinshi by’ibanze kuri Basketball ngendaraho ubu.”

Uyu mutoza yasabye bagenzi be b’Abanyarwanda n’abayobora umukino wa Basketball kurangwa n’ubunyamwuga kuko ari byo bizatuma ukomeza gutera imbere.

Kirenga Danny yatangiye gukina Shampiyona ya Basketball ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, akinira St Joseph y’i Kabgayi mu 2001.

Nyuma yo kuyikinira imyaka ibiri, yerekeje muri KIE BBC, aho yavuye ajya muri APR BBC, ayikinira umwaka umwe mbere yo kujya muri 30 Plus yakiniye imyaka ibiri.

Kirenga Danny aherutse guhesha AMI BK igikombe cya Shampiyona y'i Bukavu, ibona itike yo kuzakina Coupe du Congo
Kirenga yakinnye Basketball mu makipe atandukanye yo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .