Kera kabaye hemejwe amatariki ya BAL 2020 izabera i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Werurwe 2021 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryari gusorezwa mu Rwanda mu mwaka ushize, rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.

Kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, yatangaje ko irushanwa rya mbere rya Basketball Africa League rizabera mu Rwanda muri Gicurasi, Kigali Arena ikakira imikino 26.

Yagize ati “Uyu munsi nejejwe no gutangaza ko irushanwa rya Basketball Africa League rizaba ku nshuro ya mbere guhera tariki ya 16 Gicurasi, umukino wa nyuma wa mbere ukaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi. Hazitabira amakipe 12 yo mu bihugu 12 bitandukanye bya Afurika, hakinwe imikino 26. Ibi byose bizabera ahantu hamwe hagezweho ku rwego rw’Isi, muri Kigali Arena.”

Yakomeje agira ati “Turashaka gukora irushanwa riri ku rwego rwo hejuru, rizagaraza impano n’urukundo rwa Afurika ku mukino wa Basketball.”

BAL 2020 yagombaga kuba hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020 mu bihugu bitandatu bya Afurika, igasorezwa i Kigali, ariko iri rushanwa ryasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Ku ikubitiro, byari biteganyijwe ko umwaka usanzwe w’imikino wa BAL 2020, uzabera i Cairo mu Misiri, Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc) mu gihe Umujyi wa Kigali (Rwanda) wari kwakira imikino ya Playoffs n’iya nyuma isoza irushanwa muri Gicurasi 2020.

Amakipe 12 azakina iri rushanwa yari kugabanywa mu duce tubiri, agace kamwe kagakinira mu mijyi itatu. Buri kipe yari gukina imikino itanu mu mwaka usanzwe w’imikino, ihura na buri kipe biri kumwe mu gace kamwe.

Amakipe ane ya mbere muri buri gace ni yo yari kubona itike yo gukina imikino ya Playoffs yagombaga kubera i Kigali mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2020, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika, Anibal Manave, yari yabwiye urubuga rwa interineti rwa FIBA ko bafite icyizere ko iri rushanwa ryari gukinwa muri uwo mwaka, nk’uko byari biteganyijwe, ariko hari uburyo butatu batekerezaga byakorwamo.

Ubwa mbere bwari ukugumana uburyo bwari busanzwe (gukina umwaka usanzwe w’imikino mu bihugu bitandatu noneho icyiciro gisoza kikabera mu Rwanda). Ubwa kabiri bwari ukuba BAL yakinirwa mu bihugu bibiri, hakabaho Nile Conference yakinira mu gihugu kimwe na Sahara Conference yakinira mu kindi. Amakipe ane ya mbere muri buri tsinda agakinira icyiciro cya nyuma mu Rwanda mu gihe ubwa gatatu bwari ubwo gukinira mu gihugu kimwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, harimo n’icyiciro cya nyuma.

Mu mpera za Nzeri nibwo hari hatangiye gutekerezwa uburyo iyi mikino yakinirwa hamwe, igasorezwa i Kigali muri Kigali Arena mu Ukuboza, ariko kuba icyorezo cya COVID-19 cyari kigikajije umurego mu bihugu bitandukanye byatumye ryimurirwa muri uyu mwaka.

Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10 izakira irushanwa rya BAL 2020 muri Gicurasi
Patriots BBC yo mu Rwanda iri mu makipe 12 azakina iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .