00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

J. Cole yahaye inkweto abakinnyi ba Patriots BBC mbere yo kuva mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Jermaine Lamarr Cole, wakiniraga Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League, yahaye impano z’inkweto abakinnyi bakinanaga mbere y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

J.Cole yari umwe mu bakinnyi 13 bagize Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL 2021 riri kuba ku nshuro ya mbere muri Kigali Arena.

Uyu mugabo w’imyaka 36, yahaye impano y’inkweto bagenzi be bakinanaga muri Patriots BBC mbere y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo iza Sports Center agaragaza Jermaine Cole aha abakinnyi ba Patriots BBC inkweto zo mu bwoko bwa Puma- RS Dreamer akunda kwamamaza no gukinana Basketball.

Izi nkweto zigurwa hagati y’amadolari 130 na 150, ni ukuvuga (130 000 Frw-150 000Frw). Ni zimwe mu nkweto zigezweho ku bakina Basketball.

Ni inkweto kandi zishobora no kwambarwa hanze y’ikibuga.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko J. Cole asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021.

Cole ntazakinira Patriots BBC mu mukino wa ¼ cya BAL 2021 izahuramo na Ferroviario de Maputu yo muri Mozambique ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, uyu muraperi uri mu bakunzwe cyane ku Isi, yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mu mikino itatu yakiniyemo Patriots BBC irimo ibiri yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madascar mu gihe yatsinzwe uwa US Monastir yo muri Tunisia, yamaze mu kibuga iminota 45 n’amasegonda 42, atsinda amanota atatu, atanga imipira itatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be ndetse asama indi itanu yahushijwe n’ikipe bari bahanganye.

J. Cole yahaye inkweto abakinnyi ba Patriots BBC mbere yo kuva mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
Cole w'imyaka 36, yatsinze amanota atatu mu mikino yakinnye muri BAL 2021
Jermaine Cole yakinnye imikino itatu ya Patriots BBC mu matsinda
Puma- RS Dreamer ni zimwe mu nkweto zigezweho mu gukina Basketball
J Cole akunze kugaragara yambaye inkweto za Puma- RS Dreamer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .