Ingimbi z’u Rwanda zajyanye muri Cap-Vert intego yo kwegukana Afrobasket

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 16 yerekeje muri Cap-Vert kuri uyu wa Kane, aho igiye gukina imikino y’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket U-16’ izaba ku nshuro ya gatandatu guhera tariki ya 5 kugeza ku ya 14 Nyakanga.

Itsinda ry’abakinnyi 12 n’abatoza babo bahagurutse mu Rwanda mu rukerera rw’ejo hashize n’Indege ya Ethiopia Airlines, aho baraye muri Sénégal, bakaza kuvaha mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Cap-Vert nyuma y’imyitozo baza gukorera muri Academy y’aho ya NBA.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, umutoza w’ikipe y’igihugu, Murenzi Yves yatangaje ko akurikije imyiteguro ikipe ye yagize, nta kabuza igikombe kizataha mu Rwanda.

Ati” Icyo tujyanye ni ukugenda hariya tugahatana, tugatsinda tugatwara igikombe. Nkurikije imyiteguro twakoze, nkurikije umutima tujyane n’uburyo dushyize hamwe ni ibintu bitanga icyizere rwose ko nta kabuza igikombe tuzakizana.”

U Rwanda rwabonye itike yo gukina iyi mikino nyuma yo kwegukana igikombe cy’imikino y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali mu kwezi gushize, ubwo rwatsindaga Uganda mu mikino ibiri yabahuje.

U Rwanda ruzaba ruri mu itsinda B hamwe na Mali, Côte d’Ivoire, Tunisia na Guinée mu gihe itsinda A rizaba rigizwe na Misiri, Algérie, Angola, Nigeria na Cap-Vert yakiriye irushanwa.

Abakinnyi 12 bagize ikipe y’u Rwanda y’ingimbi: Niyomugabo Augustin, Ntayomba Emmanuel, Rutsindura Izere Brillant Brave, Karenzi Brian, Ntaganira Cyusa Emmanuel, Ishema Kevin, Muhizi Ngoga Bonheur, Mutabazi Pacifique, Murenzi Kizito Romain, Irakoze Jules, Gakuba Patrick na Rutatika Sano Dick.

U Rwanda rwizeye kwitwara neza muri Cap-Vert nyuma yo kwegukana Igikombe muri Zone V
Ingimbi z'u Rwanda zabonye itike zitsinze iza Uganda mu mikino ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza