Ingimbi z’u Rwanda n’abangavu ba Uganda begukanye ibikombe muri Zone V (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kamena 2019 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’ingimbi yegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu mu mikino y’abatarengeje imyaka 16 yari imaze iminsi itandatu ibera i Kigali mu rwego rwo gushaka itike ya FIBA Africa U-16 izabera muri Cap-Vert uyu mwaka. Uganda ni yo yegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abangavu.

Iyi mikino yahuje ibihugu bitatu yakiriwe n’u Rwanda mu byiciro byombi guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu.

U Rwanda rwegukanye igikombe mu cyiciro cy’ingimbi nyuma yo kongera gutsinda Uganda mu mukino wa kabiri amanota 72-51 , ndetse rubona itike yo guhagararira akarere ka gatanu mu mikino ya Afrobasket U1-16 izabera i Praie muri Cap-Vert.

Kizito Murenzi Romain w’u Rwanda yatsinze amanota 30 muri uyu mukino mu gihe Waliggo Muwanguzi Roli wa Uganda yatsinzemo amanota 14.

Mu cyiciro cy’abangavu, Uganda ni yo yegukanye igikombe nyuma yo kongera gutsinda u Rwanda amanota 74-49, ndetse isoza iyi mikino y’akarere ka gatanu idatsinzwe.

Abel Ramutu Shillah wa Uganda yatsinzemo amanota 29, mugenzi we Maria Majjuma atsindamo 20 ndetse anasama imipira 42 iva ku nkangara.

U Rwanda ruzakira iyi mikino ya nyuma ya Afrobasket 2019 y’abangavu izabera i Kigali guhera tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2019, ruzahagararira akarere ka gatanu ruri kumwe na Uganda.

Ikipe y’u Rwanda yasoje iyi mikino ya Zone V iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu mu mikino ine mu gihe Tanzania yagize amanota ane, yahawe igihembo cy’ikipe yakiniye neza bagenzi bayo.

Uganda ntiyoroheye u Rwanda mu cyiciro cy'abangavu muri iyi mikino y'akarere ka gatanu yari imaze iminsi itandatu ibera i Kigali
Abatoza b'ikipe y'u Rwanda y'abangavu
Abangavu ba Uganda bishimira intsinzi nyuma yo gutsinda u Rwanda umukino wa kabiri ndetse basoza irushanwa badatsinzwe na rimwe
Ingimbi z'u Rwanda zaje ziteguye kwegukana itike yo guhagararira akarere ka gatanu
Uganda yari yatsinzwe n'u Rwanda mu mukino wa mbere wabaye ku wa Gatatu mu cyiciro cy'ingimbi
Murenzi Yves utoza ingimbi z'u Rwanda aririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Cyusa Emmanuel w'u Rwanda agerageza gutsinda amanota abiri avuye hagati ya Anguci na Frank ba Uganda
Komiseri Shihemi Henry ashyikiriza igihembo cya Fair Play ikipe ya Tanzania y'abangavu
Abel Lamuttu wa Uganda ashyikirizwa igikombe ikipe ye yegukanye mu bangavu
Uganda izagaruka mu Rwanda mu kwezi gutaha mu mikino ya Afrobasket 2019 y'abangavu
Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc, Rurangayire Guy ashyikiriza igikombe kapiteni w'ikipe y'u Rwanda y'ingimbi Rutakika Sano Dick
Ikipe y'u Rwanda yegukanye igikombe cya Zone V mu ngimbi
U Rwanda ruzahagararira akarere ka gatanu mu mikino ya Afrobasket 2019 izabera i Praia
Abakapiteni b'amakipe yose yitabiriye iri rushanwa bifotozanyije n'abayobozi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza