00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya Perezida Kagame, u Rwanda rwatangiye Afrobasket 2021 rutsinda RDC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2021 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino w’umunsi wa mbere w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo “AFROBASKET 2021” muri Kigali Arena, aho Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 82-68 mu itsinda A.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo, cyahuje ibihugu 16.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 30, ryafunguwe ku mugaragaro mbere y’umukino wahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, witabiriwe na Perezida Kagame, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Anibal Manave uyobora FIBA Afrique.

U Rwanda ruri gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu nyuma yo kuryitabira mu 2007, 2009, 2011, 2013 na 2017, rwongeye gutangira neza nk’uko rwabikoze mu nshuro ebyiri ziheruka, rutsinda umukino wa mbere.

Ikipe y’Igihugu yatsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 25-14 mu gace ka mbere mu gihe aka kabiri karangiye hakirimo ikinyuranyo cy’amanota 11 (43-34).

Mu gace ka gatatu, Abanye-Congo bagabanyije ikinyuranyo cy’amanota barushwaga, hasigaramo atatu mu minota hafi itanu ya nyuma. Mu masegonda 120 ya nyuma, amakipe yombi yanganyaga 50-50, ariko abarimo Sangwe Armel batsinda amanota yakoze ikinyuranyo (57-55).

Umutoza w’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, yakoresheje amayeri yo kuruhutsa abarimo Kenneth Gasana na William Robeyns, abashyiramo mu minota ya nyuma y’agace ka kane ndetse byatanze umusaruro kuko Ikipe y’Igihugu yongeye gutsinda amanota menshi, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 14 (82-68).

William Robeyns ukiniye u Rwanda umukino wa mbere, yatsinze amanota 23 mu gihe Maxi Munanga Shamba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatsinze 22.

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ihura na Angola ku wa Kane saa Kumi n’ebyiri mu gihe izasoreza kuri Cap-Vert ku wa Gatandatu.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, mu itsinda B, Tunisia ifite irushanwa riheruka, yatangiye neza itsinda Guinea amanota 82-46 mu gihe Misiri yatsinze Centrafrique amanota 72-56.

Umukino usoza iy’uyu munsi wa mbere urahuza Angola na Cap-Vert guhera saa Tatu z’ijoro.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, bareba umukino u Rwanda rwatsinzemo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku munsi wa mbere wa Afrobasket 2021
Perezida Kagame aganira na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA (ibumoso)
Abakinnyi b'u Rwanda baririmba "Rwanda Nziza" mbere y'uko umukino utangira
Axel Mpoyo na bagenzi be baririmba Rwanda Nziza
Abakinnyi ba RDC baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Abakinnyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifotoza hamwe n'abatoza babo
Ikipe y'Igihugu yifotoza mbere y'umukino
Kenneth Gasana atanga umupira ubwo yari asatiriwe na Maxi Munanga Shamba
Mwiseneza Maxime [wambaye nimero umupira w'u Rwanda wanditseho nimero esheshatu] wigeze kuba Umutoza wungirije mu Ikipe y'Igihugu ni umwe mu baje gushyigikira abakinnyi
Hagumintwari Steve agerageza gutsinda amanota
Prince Ibeh atanguranwa umupira na Jordan Sakho wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Prince Ibeh ntiyorohewe n'Abanye Congo bamukoresheje amakosa menshi
William Robeyns yitwaye neza mu duce tubiri tubanza tw'uyu mukino
Habimana Ntore agerageza amanota atatu
Henry Pwono wa RDC ahanganiye umupira na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne
Jordan Sakho atsindira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Kaje Elie na Hagumintwari ntacyo bashoboraga kubikoraho
Patrick Kazumba Mwamba wa RDC agerageza gutsinda amanota
Prince Ibeh afashe umupira hagati y'abakinnyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson agerageza gutsinda amanota
Umutoza w'u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, atanga amabwiriza ku bakinnyi be mu karuhuko
Umwe mu bari baje kureba uyu mukino yishimira intsinzi y'Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .