00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots BBC yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa BAL 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, barebye umukino wa ½ cya Basketball Africa League, aho Patriots BBC yananiwe kugera ku mukino wa nyuma itsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia amanota 87-46 kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu munsi ni bwo hakinwe imikino ibiri ya ½, umunsi umwe mbere y’uko hasozwa iri rushanwa rimaze ibyumweru bibiri ribera muri Kigali Arena.

Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, barebye umukino wa kabiri wahuje Patriots BBC na US Monastir ndetse ni uwa gatatu w’iri rushanwa bitabiriye, ukaba uwa kabiri wahuje US Monastir na Patriots BBC, bombi barebye.

Undi barebye ni uwa ¼ Patriots yatsinzemo Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique, aho Perezida Kagame yawukurikiye yicaranye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku wa Kane.

Mu bandi bitabiriye iyi mikino ya ½ cya BAL 2021 harimo Komiseri wungirije wa NBA, Mark Tatum, Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, umwe mu bashoramari ba BAL, Dikembe Mutombo, Umuyobozi wa Toronto Raptors yo muri NBA, Masai Ujiri n’umwe muri ba nyir’ikipe ya Milwaukee Bucks yo muri NBA, Wes Edens.

Iminota itanu ibanza yari myiza kuri Patriots BBC imbere y’abafana basaga 1900. Ndizeye Dieudonné yatsinzemo amanota atatu yaherekejwe na lancer franc yatsinze nyuma y’uko Gasana Kenneth yari amaze gutsinda andi atatu naho Prince Ibeh atsinda abiri inshuro ebyiri.

Omar Abada wari umaze gutsinda amanota arindwi, yatsinze irya munani ryafashije US Monastir gufata Patriots BBC (14-14) mu minota ibiri ya nyuma mbere y’uko Majoc Ater James atsinda amanota abiri yatumye agace ka mbere karangira Abarabu bayoboye ku nyiranyo cy’amanota abiri (16-14).

Mu minota itandatu ibanza y’agace ka kabiri, US Monastir ibifashijwemo n’abarimo kabuhariwe Wael Arakji, Omar Abada na El Mourad, yabonye amanota 17 yikurikiranya Patriots BBC itaratera umupira mu nkangara (33-14).

Kwigengesera kwatangiye ku ruhande rwa Patriots BBC ubwo Prince Ibeh na Brandon Costner bombi bagiraga amakosa abiri. Gusa, mu minota ibiri ya nyuma, Kenneth Gasana yatsinze amanota atanu yagabanyije ikinyuranyo kikagera kuri 16 (35-19) mbere y’uko agace ka kabiri karangira ari 37-22.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yari hasi kugeza ubwo ikinyuranyo cyageze ku manota 30 (57-27) mbere y’uko Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsinda amanota atatu yatumye kigabanyuka mu minota ibiri ya nyuma. Amakipe yombi yatangiye gukina iminota 10 ya nyuma ari 65-33.

Alan Major utoza Patriots BBC, yitabaje abarimo Prince Ibeh wari ufite amakosa ane, afatanya n’abandi kugarira mu gace bastinzwemo amanota 22-13, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 41 (87-46).

Omar Abada wa US Monastir yatsinze amanota 18 muri uyu mukino mu gihe Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC, we yatsinzemo 13.

Undi mukino wa ½ wabaye guhera saa munani, wasize Zamalek yo mu Misiri igeze ku mukino wa nyuma aho yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 89-71.

Ubwo iri rushanwa rizaba risozwa ku Cyumweru, Petro de Luanda izahatanira umwanya wa gatatu na Patriots BBC guhera saa sita n’igice mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Zamalek na US Monastir uzatangira saa kumi z’umugoroba.

Perezida Kagame yifotozanya n'abayobozi batandukanye barebye imikino ya kimwe cya kabiri cya BAL 2021 muri Kigali Arena
Madamu Jeannette Kagame ku mukino wahuje Patriots BBC na US Monastir
Umunye-Congo Dikembe Mutombo uri mu bashoramari ba BAL
Prince Ibeh wa Patriots BBC ahanganiye umupira na Firas Lahyani
Majoc Ater James azibirwa na Gasana Sano wa PatrIots BBC
Marcus Christopher Crawford na Major Ater James ba US Monastir
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson afite umupira hagati ya Mourad El Mabrouk na Makrem Ben Romdhane
Sagamba Sedar ashaka uko atambuka kuri Radhouane Slimane
Makrem Ben Romdhane aganira n'umusifuzi
Kenneth Gasana areba ku kibaho cy'amanota
Gasana Kenneth yatsinze amanota umunani muri uyu mukino
Ater James asunika Bush Wamukota wa Patriots BBC washakaga kumwambura umupira
Wael Arakji agerageza gucenga Ndizeye Dieudonne
Gasana Kenneth yifashe mu maso yo gutsindwa na US Monastir
Abakinnyi ba US Monastir bishimira amanota yari amaze gutsindwa na Mourad El Mabrouk
Wael Arakji atsinda amanota ku ruhande rwa US Monastir
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall (ibumoso) aganira na Masai Ujiri uyobora ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA
Omar Abada yitegura gushyira umupira mu nkangara nubwo yari asatiriwe na Gasana Sano wa Patriots BBC
Umutoza wa Patriots BBC, Alan Major, atanga amabwiriza ku bakinnyi be mu karuhuko ko hagati mu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .