U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cya Afurika nyuma yo gutsindwa na Cameroun

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu muri basketball yari yitabiriye igikombe cya Afurika muri Tunisia, yasezerewe itarenze amatsinda nyuma yo gutsindwa na Cameroun amanota 81 kuri 77 mu mukino wa gatatu.

U Rwanda rwari rwatangiye neza iri rushanwa kuwa Gatanu rutsinda Guinea amanota 75 kuri 55 gusa ntibyaruhira mu mukino wa kabiri rwahuyemo na Tunisia iri imbere y’abafana bayo, irutsinda amanota 78 kuri 60.

Icyizere cyose cy’abasore ba Moise Mutokambali cyari ugutsinda umukino wa gatatu rwakinnye kuri iki Cyumweru ruhura na Cameroun ndetse batangiye neza bagira amanota 22 Cameroun ifite 18 mu gace ka mbere mu gihe aka kabiri yakegukanye ku manota 23 kuri 14 y’u Rwanda.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, u Rwanda rwagerageje kwihagararaho rwongera kujya imbere nubwo Cameroun itari iboroheye karangira bagatsinze ku manota 17 kuri 16 ya Cameroun.

Agace ka nyuma katangiye na bwo u Rwanda rukina neza rugira amanota 67 muri rusange Cameroun ifite 63 gusa mu minota ya nyuma irabahindukirana ibarusha gucunga neza karangira banganya amanota 24 kuri 24 naho umukino wose Cameroun iwutsinda ku manota 81 kuri 77.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwahise rusezererwa rukaba ruvuye mu itsinda C urwa gatatu inyuma ya Tunisia na Cameroun zageze muri 1/2.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza