00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Afrobasket 2021 igiye kubera mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021, mu Rwanda haratangira kubera Igikombe cya Afurika cy’abagabo muri Basketball “Afrobasket 2021” cyitabiriwe n’amakipe 16.

Muri uyu mwaka FIBA Afrique yizihizamo imyaka 60 kuva ishinzwe, hagiye kuba Afrobasket ku nshuro ya 30 ndetse Angola imaze kuyegukana inshuro 11 iri mu bihugu byitabiriye.

U Rwanda rwakiriye iri rushanwa muri Kigali Arena, ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert.

Itsinda B rigizwe na Tunisia, Centrafrique, Misiri na Guinea mu gihe irya C rigizwe na Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Mali.

Itsinda rya nyuma ririmo Sénégal, Cameroun, Sudani y’Epfo igiye gukina iki gikombe bwa mbere ndetse na Uganda.

Imikino y’amatsinda y’iri rushanwa izakinwa kuva kuri uyu wa Kabiri kugeza kugeza ku Cyumweru, tariki ya 29 Kanama 2021, ndetse buri munsi hazajya haba imikino ine.

Umukino wa mbere kuri uyu wa 24 Kanama 2021, uteganyijwe saa Yine n’igice za mu gitondo (10:30), aho uhuza Tunisia na Guinea byo mu itsinda B.

Ibirori byo gufungura irushanwa biratangira saa Kumi n’iminota 45, nyuma y’umukino uhuza Centrafrique na Misiri guhera saa Saba n’igice.

Nyuma yaho, u Rwanda rurakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa Kumi n’ebyiri naho Angola ikine na Cap-Vert saa Tatu z’ijoro.

Abafana bafite ibisubizo bya ‘Rapid-test’ bigaragaza ko batarwaye COVID-19 ndetse bikingije byibuze urukingo rumwe (ku Banyarwanda) ni bo bemerewe kwitabira iyi mikino muri Kigali Arena, aho ibiciro ari 7000 Frw, 10.000 Frw na 15.000 Frw.

Mu gihe Kigali Arena isanzwe yakira abafana ibihumbi 10 bicaye neza, kubera ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuri ubu yemerewe kwakira abantu 5000 gusa. Kugura amatike bikorerwa ku rubuga rwa https://ticqet.rw/.

Imikino y’amatsinda nirangira ku wa 29 Kanama, amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azagera muri ¼ mu gihe aya kabiri n’aya gatatu mu matsinda, azahatanira imyanye ine ya nyuma iyajyana muri ¼. Azasoza ari aya nyuma mu itsinda, azahita asezererwa.

Tunisia yatwaye Igikombe cya Afurika giheruka kuba mu 2017, itegerejweho kuba ikipe ya mbere ikisubije nyuma ya Angola yagitwaye inshuro esheshatu hagati ya 1999 na 2009.

Iki gihugu giheruka guce kuri Angola ku rutonde ruheruka rwa FIBA, kiba icya kabiri muri Afurika, inyuma ya Nigeria (ya karindwi ku Isi).

Aba barabu bazamuye urwego mu myaka mike ishize, batwaye Afrobasket ya mbere mu 2011 mu gihe babonye itike yo kuza i Kigali batsinze imikino itandatu yose y’amajonjora.

AFROBASKET 2021 ni intangiriro y’ibihe bishya by’Igikombe cya Afurika ubusanzwe cyabaga buri myaka ibiri, ariko kikaba kizajya kiba buri myaka ine. Ubu buryo bushya bw’amarushanwa ya FIBA, bwashyizweho mu Ugushyingo 2017.

Ibigo bikomeye by’itangazamakuru bizerekana iri rushanwa birimo StarTimes, beIN SPORTS na Canal Plus.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Afrobasket, igiye kwitabirwa n’ibihugu bine byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Uyu mwaka, harimo Sudani y’Epfo, Kenya, u Rwanda na Uganda.

Sudani y’Epfo igiye gukina iri rushanwa bwa mbere nyuma yo kwigenga mu 2011 mu gihe Kenya irigarutsemo nyuma y’imyaka 28 kuko byaherukaga mu 1993 ubwo yari yaryakiriye.

Uganda igiye kurikina ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya mu gihe u Rwanda rugiye kuyikina ku nshuro ya gatandatu muri rusange.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika y’Iburasirazuba cyakiriye iri rushanwa hafi mu myaka 30 ishize.

Umunya-Australian Liz Mills ni we mugore wa mbere ugiye gutoza ikipe y’Igihugu nk’umutoza mukuru muri Afrobasket.

Mills utoza Kenya, yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu ya Zambia ndetse akora no mu ya Cameroun. Yigeze kandi kuba umwe mu batoza ba Patriots BBC yo mu Rwanda mu mikino yo gushaka itike ya BAL 2021.

Afrobasket 2021 izitabirwa na bamwe mu bakinnyi bakina cyangwa bakinnye muri NBA.

Umunya-Sénégal Gorgui Dieng wakiniye San Antonio Spurs mu mwaka ushize w’imikino, aheruka gusinyira Atlanta Hawks. Uyu mugabo umaze gukina Afrobasket inshuro ebyiri, agiye gukina imyaka umunani muri NBA.

Salah Mejri wo muri Tunisia, kuri ubu udafite ikipe, yakinnye muri NBA imyaka inye, yambara umwambaro wa Dallas Mavericks.

Ishmail Wainright wagize uruhare mu gufasha Uganda kubona itike y’irushanwa ry’uyu mwaka, aheruka gusinya imyaka ibiri muri Toronto Raptors.

Walter ’Edy’ Tavares wo muri Cap-Vert yakiniye Atlanta Hawks na Cleveland Cavaliers. Kuri ubu abarizwa muri Real Madrid yo muri Espagne.

Undi mukinnyi wanyuze muri NBA ni Matthew Costello wo muri Côte d’Ivoire, wakiniye San Antonio Spurs , kuri ubu akaba azakinira Austin Spurs.

Umutoza umwe muri 16 bazatoza mu irushanwa ry’uyu mwaka, ni we wegukanye Afrobasket. Ni Umunye-Congo Mathias Eckhoff wari mu batoza ba Nigeria ubwo yatwaraga Afrobasket ya 2015.

Abatoza bungirije bari i Kigali, bazi uko gutwara iri rushanwa bimera barimo Oualid Zrida na Rzig Amin, bombi batwaranye iri rushanwa na Tunisia mu 2011 n’Abanya-Angola Anibal Moreira na Miguel Lutonda (bombi baritwaye ari abakinnyi).

Kigali Arena izajya yakira abafana 5000 muri iki gihe hari kuba Afrobasket 2021
Tunisia ifite Afrobasket ya 2017, iri mu makipe ahabwa amahirwe
Liz Mills ni we mutoza mukuru w'umugore uzaba uri muri Afrobasket 2021
Umunya-Sénégal Gorgui Dieng ukina muri NBA ari i Kigali
Mathias Eckhoff (iburyo) ari kumwe na Will Voigt watozaga Nigeria
Gahunda yose y'imikino ya Afrobasket 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .