00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuye ryanzwe n’abubatsi! Mugabe wirengagizwa mu Ikipe y’Igihugu yabaye inyenyeri muri Patriots BBC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, yavuzwe imyato n’abatandukanye nyuma yo gufasha ikipe ye kugera muri ½ cy’irushanwa rya Basketball Africa League ndetse bamwe muri bo bamusabira kongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu atakibonekamo.

Mugabe Aristide aheruka mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball muri Nyakanga 2018 ubwo hashakwagwa itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 ndetse icyo gihe u Rwanda rwatsinze Uganda mu ijonjora ry’ibanze.

Gusa, nyuma y’amezi ane, mu Ugushyingo 2018, umunya-Serbia watozaga u Rwanda, Vladimir Bosnjak, yahamagaye abakinnyi 23 bakina imbere mu gihugu batarimo kapiteni Mugabe Aristide.

Icyo gihe, uwari umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu, Mwiseneza Maxime, yavuze ko gushaka kuzamura abakinnyi bakiri bato ariyo mpamvu Mugabe atahamagawe.

Ati “(Mugabe) amaze imyaka myinshi akina ku rwego rwo hejuru kandi mu myaka iri imbere tuzakenera barumuna be bamusimbura. Ni byiza ko batangira gutegurwa rero niyo mpamvu atari mu bo twahamagaye.”

Byakunze kuvugwa ko impamvu uyu mukinnyi atagihamagarwa ari ikibazo yagiranye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’, aho yavuganiraga bagenzi be nka kapiteni kubera uduhimbazamusyi batahawe, ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe bukabifata nabi.

Muri 2019, Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko atari byo kuko kuvuganira abakinnyi ari inshingano ze nka kapiteni, kuba adahamagarwa ari amahitamo y’umutoza.

Yagize ati“ Mbamare impungenge , nta kibazo kindi gihari. Nta na kimwe gihari ni amahitamo y’umutoza. Kapiteni kuba yavuganira abakinnyi, biri mu nshingano ze. Nta kibazo cyabamo mu gihe akora inshingano ze, naho ibyo abantu bavuga (…), uku niko kuri kwa Federasiyo kandi ntabwo twabuza abantu kuvuga."

Mugabe yaba ari rya buye ryanzwe n’abubatsi?

Uyu mukinnyi aherutse kuvuga ko yababajwe no kuba atagihamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, ariko bitamuca intege ahubwo azakomeza gukora cyane.

Yagize ati“ Navuga ko atari ibintu byanshimishije ariko na none nubaha amahitamo y’umutoza. Navuga ko ntacika intege nkomeza gukora kuko isaha n’isaha nakongera nkahamagarwa, ikindi icyangombwa ni uko uwahamagawe wese atanga uruhare rwe, mu gihe ntahamagawe nkomeza gushyigikira bagenzi banjye ndumva ari byo by’ingenzi.”

Ni byo, Mugabe yaraye yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ukenewe mu Ikipe y’Igihugu cyangwa se utakabaye wirengagizwa mu buryo bubonetse bwose, ni nyuma y’uko yafashije Patriots BBC kwikura imbere ya Ferroviário de Maputo mu buryo bugoranye.

Mu gihe byasaga n’ibyarangiye, abanya-Mozambique batangiye kwizera gukandagira muri ½ cya BAL 2021, Mugabe ubwe yatsinze amanota icyenda yikurikiranya (atatu inshuro eshatu), Patriots BBC yongera kuyobora umukino mu minota ya nyuma ndetse birangira awutsinze.

Uyu mugabo winjije amanota 18 mu minota 18 n’amasegonda 28 yakinnye, arushwa atanu na Kenneth Gasana watsinze menshi (23), yavugishije benshi barimo abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuvuze ibigwi bitewe n’uburyo yitwaye.

Amb. Uwihanganye Jean de Dieu uhagarariye u Rwanda muri Singapore, yavuze ko Mugabe Aristide akiri “ku rwego rwo hejuru.”

Ariel Okall yagize ati “Mu gihe Patriots BBC yatsinda uyu mukino, bamwubakire ikibumbano hanze ya Kigali Arena.”

Eulade, we yasabye ko mu bice bya Kigali Arena, hari icyakwitirwa Mugabe Aristide.

Mugabe Aristide ni muntu ki?

Uretse kuba ari umukinnyi wa Basketball, kuri ubu Mugabe Aristide akora mu kigo gishinzwe umutekano cya ISCO nyuma yo kuva muri Banki ya Kigali. Afita impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamutungo.

Mu kiganiro yagiranye na ESPN, uyu mukinnyi w’imyaka 33 yavuze ko nubwo yari amaze kubona akazi kajyanye n’ibyo yize kuva ubwo yari afite imyaka 24, ariko yahisemo gukomeza gukina Basketball.

Ati “Ibaze gusezera gukina ku myaka 24 […] ntabwo byari gushoboka ku mukinnyi uzi icyo gukina bivuze. Nahisemo kubikora byombi.”

Mugabe yamenyekanye cyane ubwo yari muri Espoir BBC yabereye kapiteni, igatwara ibikombe bine bya Shampiyona hagati ya 2012 na 2015 ndetse n’igikombe cya Zone 5 cyabereye muri Uganda mu 2012, aho yabaye umukinnyi witwaye neza mu irushanwa.

Mu 2015, yagiye muri Patriots BBC, agirwa kapiteni mbere yo kuyifasha gutwara Shampiyona ya 2016, kuba aba kabiri inyuma ya REG BBC mu 2017 no gutwara ibindi bikombe bya Shampiyona mu 2018, 2019 na 2020.

Mugabe yavuze ko kuba abakinnyi bari kuba mu mwiherero muri iyi minsi, byatumye afata ikiruhuko mu kazi ke gasanzwe ka buri munsi.

Ati “Nakoreraga mu rugo kugira ngo mbashe kuguma mu mwiherero mbere y’uko tuza muri ‘bubble’ [aho amakipe aba]. Mu minsi turi hano, nafashe ikiruhuko.”

Yakomeje agira ati “Birumvikana, hari ushobora kunyandikira ngo mufashe, ariko ngomba kubahiriza gahunda mu gihe ndi hano kandi sinkore mu gihe hari ibikorwa by’ikipe.”

Mu Ikipe y’Igihugu, Mugabe yatangiye guhamagarwa mu 2011 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket) cya 2011, anakina imikino yo gushaka itike y’iryo rushanwa mu 2013 na 2017.

Yakinnye kandi imikino ya Zone 5 mu 2011 na 2013 ndetse n’iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2018, aho u Rwanda rwabaye urwa kabiri inyuma ya Nigeria.

Mugabe Aristide yafashije Patriots BBC kugera muri 1/2 cya BAL 2021
Mugabe ntagihamagarwa mu Ikipe y'Igihugu ya Basketball kuva mu 2018
Mugabe na Kenneth Gasana bishimira gufasha Patriots BBC kuyobora umukino
Uretse gutsinda amanota 18, Mugabe yatanze kandi imipira ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be
Patriots BBC izahura na US Monastir muri 1/2 mu mukino uzaba ku wa Gatandatu
Perezida Kagame (hagati), Perezida Emmanuel Macron (ibumoso) na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors (iburyo) ni bamwe mu barebye umukino wa Patriots BBC na Ferroviario de Maputo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .