00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 8 wamenya kuri Kigali Arena iri kuberamo BAL ku nshuro ya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Amateka azibuka Kigali Arena nk’inzu ya mbere y’imikino n’imyidagaduro yakiriye irushanwa rya mbere ryateguwe na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) rikabera hanze ya Amerika y’Amajyaruguru.

Iyi nzu yo mu rw’imisozi 1000 yakiriye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2021) riri kuba ku nshuro ya mbere kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021.

Ni byinshi byihariye kuri Kigali Arena iri mu nzu 10 zikomeye muri Afurika ziberamo ibikorwa by’imikino n’imyidagaruro.

1. Yuzuye mu mezi atandatu

Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yubatswe hahati ya Mutarama na Nyakanga 2019 na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Ni iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu 10 za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Iteramakofe, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Gukora igishushyanyo mbonera cya Kigali Arena no kuyubaka byakozwe mu gihe cy’iminsi 168, yuzura neza nyuma y’amezi atandatu. Sosiyete ya Yazgan Design Architecture ni yo yari yahawe isoko na Summa mu gushushanya.

2. Igitekerezo cyo kuyubaka cyavuye ku mukino wa NBA All-Stars

Muri Gashyantare 2020 ubwo Perezida wa Toronto Raptors ikina muri NBA, Masai Ujiri, yari yitabiriye umuhango wo kumurika iserukiramuco rya Giants of Africa, ryagombaga kubera i Kigali muri Kanama umwaka ushize, yatangaje uburyo Perezida Kagame yakurikiye umukino w’iyi kipe akibaza uburyo u Rwanda rwazagira inyubako igezweho y’imikino.

Yagarutse ku buryo mu myaka ishize yatumiye Perezida Kagame ku mukino wa NBA All Stars muri Canada. Ngo icyo gihe Perezida Kagame yari yicaye muri stade, Masai akajya amureba buri kanya ariko agasanga yubitse umutwe. Ngo yaketse ko hari ikibazo gihari, niko kumubaza ibyabaye.

Umukuru w’Igihugu ngo yaramubajije ati “Bizasaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika, mu Rwanda?”

Muri Nyakanga 2019, Masai Ujiri yashimye umuhate Perezida Kagame yagaragaje mu kwihutisha imirimo y’iyubakwa rya Kigali Arena.

Icyo gihe yagize ati “Imvugo niyo ngiro. Nishimiye cyane Perezida Kagame ku iyubakwa rya Kigali Arena. Mu mwaka ushize yatubwiye ko agiye kubikora. Byarakozwe. Ni urugero rw’intagereranywa rw’aho Afurika ihagaze uyu munsi.”

Afungura ku mugaragaro Kigali Arena, Perezida Kagame na we yashimiye Masai Ujiri n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika.

3. Umukino wa REG BBC na Patriots BBC waciye agahigo ko kuzuza Kigali Arena

Mu gufungura Kigali Arena ku wa 9 Kanama 2019, habaye imikino ibiri ya shampiyona ya Basketball icyo gihe yari igeze mu cyiciro cya Playoffs, aho mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo hakinaga REG na Patriots BBC.

Gusa umukino wasize amateka muri iyi nzu ni uwo REG BBC yatsinzwemo na Patriots BBC ku wa 20 Nzeri 2019, ubwo zombi zahuriraga ku mukino wa gatandatu wa nyuma mu iganisha ku gikombe.

Muri uko kwezi, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama igamije kwiga ku iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye ku nshuro ya 74, yavuze ko yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana.

Iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball bakina cyangwa bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo barimo Umunye-Congo ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri RDC n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo amakipe meza u Rwanda rufite mu mukino wa Basketball yahuraga, aha yavugaga REG BBC na Patriots BBC, Kigali Arena “yuzuye 100%” kandi abantu bishyuriye kureba umukino.

Ati “Ubwo nabonaga [Kigali] Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yuzuye, nahise ntangira kwibaza nti ni kuki tutubatse Arena yakira abantu ibihumbi 15, kuki tutubatse iyakira ibihumbi 20? Urabibona ko abantu banyotewe, kandi ibyo mvuga tubona mu Rwanda, biri ku rugero rwo hejuru ahandi. Ujya mu bindi bihugu bya Afurika ukabona uburyo urubyiruko rushaka kugaragaza icyo rushoboye mu buryo butandukanye.”

4. Yuzuye itwaye akayabo

Kigali Arena ni kimwe mu bikorwa remezo bihenze mu Rwanda kandi byubakanywe ikoranabuhanga rigezweho.

Iyi nzu yubatswe ahari hasanzwe higishirizwa imodoka n’ahari ikibuga cy’umupira w’amaguru cya FERWAFA, ifite ibyumba bitandatu byifashishwa nk’urwambaro, ibyumba bibiri by’abatoza, restaurant 13, Gyms, icyumba cy’itangazamakuru, aho bapimira abakoresha imiti itemewe muri siporo na parikingi ishobora kwakira imodoka 600.

Abakozi bakoreshejwe mu mirimo yo kuyubaka ni 1609 barimo abasaga 400 bo muri Turukiya. Bivugwa ko yuzuye itwaye miliyoni 104$ ni ukuvuga asaga miliyari 103 Frw.

Mu bushobozi bwo kwakira abantu 10,007 ifite, harimo imyanya isanzwe 8,060, imyanya y’icyubahiro 140 n’iy’abanyamakuru 150.

Muri Kigali Arena kandi, harimo imyanya 33 yagenewe abafite ubumuga mu gihe aho amakipe yicara hagenewe abantu basaga 28. Hari kandi n’ahashobora kujya imyanya 1020 ku bashyitsi bakaganirira muri Kigali Arena.

5. Imaze kuberamo ibitaramo bitanu bikomeye

Uretse kwakira imikino itandukanye, Kigali Arena imaze kwakira ibitaramo bikomeye byasusurukije Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye.

Muri byo harimo igitaramo cyiswe "Kwita Izina Concert" cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2019.

Cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu bikorwa byari muri gahunda zo gusoza umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019.

Iki gitaramo cyabimburiye ibindi byose byabereye muri Kigali Arena, cyitabiriwe n’Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo.

Mu Ukwakira, ubwo habaga inama ya Youth Connekt yahuje urubyiruko rugera ku bihumbi icyenda ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, habaye kandi igitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi Patoranking.

Mu gutangira umwaka wa 2020, Kigali Arena yakiriye igitaramo cya gatatu cyahuje abahanzi b’igikundiro mu Rwanda mu gihe igiheruka kubera muri iyi nzu yakira abantu benshi ari icya Rugarama James n’umugore we Daniella Rugarama cyabaye mu ntangiriro za Werurwe, ubwo bombi bamurikaga album yabo bise ‘Mpa amavuta’.

Iyi nzu y’imikino, ni nayo yabereyemo ibirori byo kwinjira mu mwaka wa 2020 byakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Ni nayo kandi yakiriye igitaramo cya Hillsong London cyabaye mu Ukuboza 2019 kigasigira ibyishimo ibihumbi by’abari bacyitabiriye.

6. Isigaye yifashishwa no mu yindi mikino

Nubwo ari inzu yihariye ku mukino wa Basketball, aho izanakira Igikombe cya Afurika cy’Abagabo (Afrobasket 2021) muri Kanama uyu mwaka, ariko Kigali Arena yifashishwa no mu bikorwa by’indi mikino yaba ibera mu nzu n’ikinirwa hanze mu muhanda.

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda, kuri ubu risigaye ryitabirwa n’amakipe akomeye arimo akina amarushanwa yo ku rwego rw’Isi, ryahagurukiye kuri Kigali Arena mu 2020 ndetse no muri uyu mwaka wa 2021.

Isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru i Kigali (Kigali International Peace Marathon) rizahagurukira kuri Kigali Arena mu myaka itanu iri imbere uhereye muri uyu mwaka tariki ya 20 Kamena ubwo rizaba riba ku nshuro yaryo ya 16.

7. Yatsindiye igihembo mpuzamahanga

Muri Nzeri 2020, umushinga w’inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena wegukanye igihembo mpuzamahanga gitangwa n’ikigo Engineering News Record (ENR) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku nshuro ya munani hatangwa ibihembo ngarukamwaka bya ‘Global Best Projects’ bitangwa ku mishinga y’indashyikirwa bitewe n’impamvu zitandukanye, mu 2020 harebwe imishinga 30 yo mu bihugu 21 byo ku migabane yose igize Isi.

Imishinga yasuzumwe icyo gihe n’ikigo gihuza sosiyete z’ubwubatsi zitandukanye ku Isi, ENR, ni iyo hagati ya Mutarama 2019 na Mata 2020.

Sosiyete SUMMA Turizm Yatırımcılığı A.Ş yubatse Kigali Arena yatanze umushinga wayo ndetse ushimwa n’akanama k’inzobere zatoranyije iyahize iyindi.

Kigali Arena yahawe igihembo cy’Indashyikirwa (Award of Merit) mu cyiciro cy’imikino n’imyidagaduro mu gihe umushinga mwiza (Best Projetc) wabaye uwa Stade ya VTB Arena - Dynamo Central Stadium, y’i Moscow mu Burusiya.

Ibindi byiciro byatanzwemo ibihembo birimo ikibuga cy’indege, ikiraro, umuhanda n’ibitaro.

8. Imigongo yubatse amateka mu Rwanda yazanywe mu isura nshya

Kigali Arena yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye mu Mujyi mushya uri kubakwa muri Sénégal, Diamniadio, nayo yubatswe na Summa, Sosiyete y’Abanya-Turikiya yanakoze imirimo ya nyuma kuri Kigali Convention Centre.

Aho Kigali Arena itandukaniye na Dakar Arena ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15 mu gihe indi yo ari ibihumbi 10 ariko bashobora kurenga bakagera kuri 11 bitewe n’igikorwa yakiriye.

Umwihariko wa Kigali Arena ni uko kandi yatatsweho imigongo yubatse amateka mu Rwanda akenshi ifatwa nk’ikirancyo cy’umwimerere w’ibikorerwa imbere mu Gihugu (Made in Rwanda).

Igishushanyo mbonera cya Kigali Arena cyakozwe na Yazgan Design Architecture
Kigali Arena yuzuye muri Nyakanga 2019, yaratangiye kubakwa muri Mutarama uwo mwaka
Kigali Arena yubatswe iruhande rwa Stade Amahoro, ahabaga ikibuga cya FERWAFA n'ahigishirizwaga imodoka
Ni inzu yiranga mu gace ka Remera
Mu mwaka ushize, Kigali Arena yatsindiye igihembo mpuzamahanga mu mishinga myiza yatoranyijwe n’ikigo Engineering News Record (ENR)
Imigongo iri mu bitatse Kigali Arena
Imigongo yatakishijwe Kigali Arena yakomowe ku isanzwe ikoreshwa n'Abanyarwanda
Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena tariki ya 9 Kanama 2019
Aho abanyacyubahiro bicara bareba imikino muri Kigali Arena
Kigali Arena iri kuberamo irushanwa rya Basketball Africa League ku nshuro yaryo ya mbere
Tour du Rwanda ya 2021 yahagurukiye kuri Kigali Arena nk'uko byagenze no mu 2020
Umuhanzi Ne-Yo ni umwe mu bamaze gukorera ibitaramo muri Kigali Arena. Yitabiriye icyateguwe na RDB muri Nzeri 2019
Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors yo muri NBA, yashimiye Perezida Kagame uburyo imvugo yabaye ingiro, akubakisha Kigali Arena
Umuhanzi The Ben aririmba mu gitaramo cya East African Party hatangira umwaka wa 2020
Patriots BBC yo mu Rwanda ni imwe mu makipe 12 ari gukina BAL 2021 muri Kigali Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .