00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haraca uwambaye: Buri kimwe wamenya ku mikino ya ½ cya BAL 2021 iri kubera i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Urugamba rwo guhatanira kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Basketball Africa League ruteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho hategerejwe imikino ibiri ya ½ irimo uhuza Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo mu Misiri guhera saa kumi n’imwe n’igice z’ijoro.

Irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Kigali Arena ku nshuro yaryo ya mbere kuva tariki ya 16 Gicurasi, ryitabiriwe n’amakipe 12 yo mu bihugu 12 bitandukanye bya Afurika.

Nyuma y’imikino 22 yakinwe kugeza ku wa Kane w’iki cyumweru, amakipe umunani yasezerewe ni AS Police (Mali), FAP (Cameroun), AS Salé (Maroc), GNBC (Madagascar), AS Douanes (Sénégal), Rivers Hoopers (Nigeria), GSP (Algeria) na Ferroviário de Maputo (Mozambique).

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo haba imikino ibiri ya ½, aho uwa mbere uhuza Zamalek yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola guhera saa munani mu gihe Patriots BBC yo mu Rwanda ikina na US Monastir yo muri Tunisia saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Zamalek vs Petro de Luanda saa 14:00

Muri uyu mukino wa mbere wa ½, hategerejwe kurebwa niba Zamalek yongera kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa Nyafurika nyuma y’imyaka 22.

Iyi kipe yo mu Misiri yageze muri ½ nyuma yo gutsinda imikino 4-0 ndetse ubwo yabonaga itike y’iri rushanwa ntiyanyuze mu majonjora kuko yari mu makipe atandatu akomeye muri Afurika.

Zamalek yatwaye irushanwa rya FIBA Africa Champions Cup mu 1992, ntirongera kugira ibigwi bikomeye uretse aho yageze ku mukino wa nyuma mu 1998.

Mu mikino ine yakinnye muri iri rushanwa rya BAL aho yari mu itsinda C, yatsinze Ferroviário de Maputo, GSP na AS Douanes mbere yo gusezerera FAP iyitsinze amanora 82-53 muri ¼.

Kuva ku munsi wa mbere, Zamalek iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, ibikesha bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo Walter Hodge ufite impuzandengo y’amanota 15,5 mu mikino imaze gukinwa ndetse akaba ari we uri mu mibare ibiri muri iri rushanwa.

Akenshi, umukino wa Zamalek uhindurwa n’abakinnyi barimo Chinemelu Elonu, Souleyman Diabaté na Michael Fakuade bajya mu kibuga basimbuye.

Ku ruhande rwa Petro de Luanda, na yo imaze gutsinda imikino 4-0, aho yazamutse ari iya mbere mu itsinda B ryarimo FAP, AS Police na AS Salé yasezereye muri ¼.

Iyi kipe yo muri Angola, imaze kwegukana irushanwa rya FIBA Africa Champions Cup inshuro ebyiri ndetse na yo iri mu makipe atandatu akomeye ataranyuze mu majonjora rya BAL.

Ihurizo kuri Petro de Luanda ni uko itajya itsinda ku kinyuranyo cy’amanota menshi ndetse ifite impuzandengo yo gutakaza imipira 21 ku mukino nubwo ifite abakinnyi bamenyereye amarushanwa nk’iri.

Umwihariko wayo ni uko itsinda amanota atatu cyane ndetse imaze gutsinda amanota 43 kurusha indi kipe iyo ari yo yose iri muri ½. Ku mukino wa AS Salé, Petro de Luanda yatsinze amanota atatu inshuro 14, gusa irushwa na US Monastir yatsinze amanota atatu inshuro 15 ku mukino wa Rivers Hoopers.

Union Sportive Monastirienne vs Patriots BBC saa 17:30

Umukino wa kabiri wa ½ utanga ikipe izahatanira igikombe cya BAL 2021 ku Cyumweru, urahuza US Monastir yo muri Tunisia na Patriots BBC yo mu Rwanda, zombi zari mu itsinda A, ariko Abarabu bagatsinda Abanyarwanda amanota 91-75.

US Monastir ni yo kipe ihabwa amahirwe menshi muri iri rushanwa, aho impuzandengo y’ikinyuranyo cy’amanota yatsinze amakipe ane yahuye nayo ari 25. Umukino yabonyemo amanota make ni uwa Patriots, warangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota 16, none zigiye kongera guhura.

US Monastir na yo iri mu makipe ane yabonye itike yo gukina BAL atanyuze mu majonjora ndetse yageze kugeza uyu munsi itsinze imikino 4-0 irimo uwa Rivers Hoopers, GNBC, Patriots BBC na AS Douanes yari iya munani mu makipe yageze muri ¼.

Iyi kipe yo muri Tunisia yongeye kwisanga mu cyiciro nk’icyo yarimo mu 2017 ubwo yageraga muri ½ cya FIBA Africa Champions Cup itaratsindwa, ariko igatungurwa na Etoile Sportive Rades ndetse bikarangira ibaye iya gatatu muri iryo rushanwa, aho ari nawo mwanya mwiza ifite mu marushanwa Nyafurika.

Nubwo iyi kipe ikomeye kandi ihabwa amahirwe, ariko ntawakwirengagiza ko Patriots BBC bigiye guhura, na yo ari ikipe yagaragaje ko ihagaze neza, byongeye kandi ikaba ikinira imbere y’abafana.

Umwihariko wa US Monastir muri iri rushanwa ni uburyo itwaramo umupira mu buryo bwihuta no kubonana neza hagati y’abakinnyi bayo barimo Makrem Ben Romdhane na Majoc James bashobora gutsindira kure.

Uretse kuba ariyo kipe yatsinze amanota atatu inshuro nyinshi (15) mu mukino umwe, US Monastir yihariye ko ari yo kipe ifite impuzandengo yo gutsinda amanota menshi (93) mu makipe ane yageze muri ½.

Mu bakinnyi bayo, harimo barindwi bakinira ikipe y’Igihugu ya Tunisia ifite igikombe cya Afurika (Afrobasket) cya 2017.

Ku ruhande rwa Patriots BBC, na yo igiye guhura n’ikipe byahuriye mu matsinda.

Mbere yo guhura na US Monastir, Patriots BBC yari imaze gutsinda imikino 11 ya BAL ubariyemo n’iy’amajonjora abiri yakiniwe muri Tanzania n’i Kigali muri 2019.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Ferroviario de Maputo mu buryo bugoranye amanota 73-71.

Igihangayikishije ku ruhande rwayo ni uko abakinnyi ifite badahozaho, aho nka Brandon Costiner yavuye ku gutsinda amanota 20 akagera kuri 16 kuri 8 no kuri 5 mu mukino uheruka.

Icyo Patriots BBC ikeneweho muri uyu mukino ni ukubuza US Monastir gutsinda amanota atatu no kumenya kuzibira abakinnyi barimo Wael Arakji wayigoye mu mukino uheruka.

Kenneth Gasana na Mugabe Aristide bategerejweho kongera kuba abacunguzi nk’uko babikoze ku wa Kane mu ijoro hakaririmbwa Intsinzi.

Amakosa abakinnyi ba Patriots BBC bagomba kwirinda arimo ayo gutakaza imipira kuko iyo bigenze gutyo, US Monastir iragukosora. Mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi, iyi kipe yo mu Rwanda yatakaje imipira 17 ndetse ni bwo bwa mbere yatakaje myinshi muri iri rushanwa.

US Monastir na Patriots BBC zirahatanira kugera ku mukino wa nyuma wa BAL 2021
Wael Arakji yatsinze amanota 28 Patriots BBC mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi
Walter Wallace Hodge wa Zamalek ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa kugeza ubu
Petro de Luanda na yo ntiratsindwa muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .