00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe impinduka mu mikino isigaye mu matsinda ya BAL 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2021) riri kubera i Kigali, batangaje impinduka nshya zizaba mu mikino isigaye mu matsinda, hanemezwa ko umukino wari guhuza Zamalek na GSP ugasubikwa ku wa Gatatu, uzakinwa ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi saa moya n’igice z’ijoro.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Basketball Africa League yatangaje impinduka zabaye mu mikino irindwi isigaye kuba kugira ngo icyiciro cy’amatsinda kirangire.

BAL yatangaje ko ku wa Gatandatu hazaba imikino itatu uko byari bisanzwe, ariko umukino wo mu itsinda A wari guhuza GNBC na Rivers Hoopers ku Cyumweru, washyizwe ku wa Gatandatu, ugurana n’uzahuza Zamalek na AS Douanes.

Iri rushanwa ryatangaje ko kandi umukino waherukaga gusubikwa ku wa Gatatu, uzahuza Zamalek na Groupement Sportif des Pétroliers (GSP) uzaba ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi guhera saa moya n’igice z’ijoro, akaba ari nawo uzasoza icyiciro cy’amatsinda.

Umukino uzahuza Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia, wagumye ku i saa tatu z’ijoro ku wa Gatandatu. Amakipe yombi azaba ahataniye kuyobora itsinda A dore ko yatsinze imikino ibiri yakinnye.

Kugeza ubu hamaze kumenyakana amakipe ane mu umunani azakina ¼. Ayo ni US Monastir, Patriots BBC, AS Sale na Petro de Luanda.

Biteganyijwe ko imikino ya ¼ izaba tariki ya 25 n’iya 26 Gicurasi. Iya ½ izakinwa tariki ya 28 Gicurasi mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

-  Uko amakipe azahura mu mikino isigaye mu matsinda:

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2021

  • Ferroviário de Maputo vs Groupement Sportif des Pétroliers (14:00)
  • GNBC vs Rivers Hoopers (17:30)
  • US Monastir vs Patriots BBC (21:00)

Ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021

  • Zamalek vs AS Douanes (14:00)
  • FAP vs AS Police (17:30)
  • AS Salé vs Atlético Petróleos de Luanda (21:00)

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021

  • Groupement Sportif des Pétroliers (GSP) vs Zamalek (19:30)
Zamalek izakina na GSP ku wa Mbere mu mukino wari wasubitswe, akaba ari na wo uzasoza icyiciro cy'amatsinda ya BAL 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .