Umutoza w’agateganyo Henry Mwinuka, yahisemo kujyana muri Tuniziya n’abakinnyi 16 bazamufasha kwitwara neza.
Nubwo habura icyumweru kimwe ngo Ikipe y’Igihugu yerekeze muri Tuniziya imyiteguro yo irakomeje dore ko bari gukora imyitozo ikakaye muri Kigali Arena ngo barebe ko bazitwara neza.
Iri tsinda rigizwe n’abantu 20, barimo abakinnyi n’abatoza, bagiye gukomeza imyiteguro bakazahaguruka i Kigali ku wa 12 Gashyantare 2021.
Mu bakinnyi batangiye umwiherero ku wa 16 Mutarama 2021 hari hahamagawe abakinnyi 22, ariko umutoza yashimye kujyana n’abakinnyi 16 gusa. Hanabonetsemo impinduka ku bakinnyi biyongereye ho batari bahamagawe mu mwiherero barimo Gasana Kenneth Hubert.
Abakinnyi nka Kimasa Dan, Jovon Filer Adonis, Shema Osborne, Uwitonze Justin, Niyonsaba Bienvenu, Uwitonze Justin Muhizi Prince na Muhayumukiza Eric bari bahamagawe mu mwiherero basigaye i Kigali.
Mu mikino ibanza yabereye i Kigali mu mezi abiri n’igice ashize, Ikipe y’Igihugu yatsinzwe imikino itatu yose yo mu itsinda D yahuyemo na Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo.
Uku kwitwara nabi byatumye Umunya-Serbie Vladmir Bosnyak asezera ku gutoza Ikipe y’Igihugu, isigaranwa na Henry Mwinuka
Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16 izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.
Abakinnyi 16 batoranyijwe: Gasana Sano, udafite ikipe, Ndoli Jean Paul ukinira RP RRP Kigali, Mpoyo Axel Olenga, Habimana Ntore wa Laurrier University, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne wa Patriots, Ntwari Marius Tresor wa APR BBC, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa REG BBC, Niyonkuru Pascal wa APR BBC, Kaje Elie wa REG BBC, Shyaka Olivier wa REG, Sagamba Sedar wa Patriots, Hagumintwari Steven wa Patriots, Kabange Kami wa REG BBC, Bugingo Kabare Hubert wa RP IPRC Huye, Herbert Wilson Kenneth Gasana wa Patriots.
Abandi bajyanye n’Ikipe ni abantu bane barimo umutoza, Henry Mwinuka, Umutoza wungirije, Nkusi Aime Karimu, Team Manager, Ntaganda Erineste n’Umuyobozi mukuru wa Tekinike Mutokambali Moise.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!