00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

GNBC yanyagiwe na US Monastir mbere yo guhura na Patriots BBC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Gendarmerie Nationale Basketball Club iharagariye Madagascar mu irushanwa rya Basketball Africa League, yaraye inyagiwe na Union Sportive Monastrienne yo muri Tunisia amanota 113-66 mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabereye muri Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa Mbere.

US Monastir ni yo yinjiye neza mu mukino, itsinda amanota ane ya mbere GNBC ikishakisha nubwo nyuma y’iminota itanu harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe (6-5). Makrem Ben Romdhane watsinze amanota 10 mu gace ka mbere, yagize uruhare mu gufasha iyi kipe yo muri Tunisia kugasoza yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 10 (23-10).

Mu gace ka kabiri, US Monastir yakarangije ifite amanota 35 kuri 19 ya GNBC (58-32) mu gihe aka gatatu karangiye ikinyuranyo kigeze ku manota 45 (88-43).

Abarimo Elly Randriamampionona na Rick-Ley Louback bafashije GNBC gukomeza guhatana mu gace ka nyuma, ariko ntibyagira icyo bihindura ku kinyuranyo cy’amanota yashyirwagamo na US Monastir ifite abakinnyi nka Mourad El Mabrouk wagaragaje itandukaniro muri iyi minota ya nyuma, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 47 (113-66).

Elly Randriamampionona ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (28 muri 66 ya GNBC) mu gihe Makrem Ben Romdhane yinjije 23 ku ruhande rwa US Monastir, anasama imipira 10 yahushijwe n’ikipe bari bahanganye, byamuhesheje igihembo cy’umukinnyi w’umukino.

GNBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi ikina na Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu mukino uzatangira saa munani z’amanywa mu gihe US Monastir izakina na Rivers Hoopers ku wa Kane guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Basketball Africa League irakomeza kandi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi, ahateganyijwe imikino ibiri yo mu itsinda B. Petro de Luanda yo muri Angola irakina na AS Police yo muri Mali saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu gihe AS Salé yo muri Maroc irakina na FAP yo muri Cameroun saa tatu z’ijoro.

Cameron Devon Ridley atanguranwa umupira na Majoc Ater James wa US Monastir
Devon Ridley atsinda dunk ku ruhande rwa GNBC
Firas Lahyani wa US Monastir asama umupira wari uhushijwe na GNBC
Francis Ramanampamonjy Mory wa GNBC ashaka uko atambuka kuri Marcus Christopher Crawford wa US Monastir
Kiady Mijoro Razanamahenina agerageza gutanga umupira nyuma yo kuzitirwa na Majoc Ater James wamubujije gutsindirwa
Mohamed Mokhtar Ghayaza wa US Monastir atsinda dunk
Mohamed Mokhtar Ghayaza yatsinze amanota umunani muri uyu mukino
Oussama Marnaoui wa US Monastir yitegura gushyira umupira mu nkangara mu gace ka gatatu k'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .