GMT 2019: Patriots yatsinze BC Terreur mu mukino uryoheye ijisho, isanga REG ku mukino wa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kamena 2019 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, REG BBC na Patriots BBC zo mu Rwanda ni zo zikina umukino wa nyuma w’Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’Umukino wa Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa 20:00 kuri Petit Stade i Remera.

REG BBC ni yo yatsinze umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri MTN Yolo Hoops ndetse ubwo yegukanaga iri rushanwa ryo kwibuka mu mwaka ushize yari imaze gutsinda aba bakeba ariko na none Patriots BBC yatsinze REG BBC mu mikino yombi bahuyemo muri shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu, abareba uyu mukino wa nyuma muri Petit Stade bashobora kureba utandukanye n’iyabanje, aho REG BBC irimo amazina akomeye ayisanzwemo, iraza kuba ihanganye na Patriots yiyongereyemo Nijimbere Guibert, Amisi Saidi na kizigenza Buzangu Mike dore ko amakipe aba yemerewe gutira muri iri rushanwa.

REG BBC yaraye yiyongeye amahirwe yo kwisubiza iri rushanwa ryo kwibuka (Genocide Memorial Tournament) nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 76-73 mu mukino watangiye saa 19:00 kuri uyu wa Gatanu.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 19-19, REG BBC isoza agace ka kabiri iyoboye n’amanota 36-31. APR BBC yayigaranzuye, izamura amanota ndetse agace ka gatatu karangiye iyoboye, aho yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu (56-51) gusa REG BBC ifite abakinnyi bakuze kandi bakomeye, iyereka ko igifite igihe cyo kugera aho igeze, iyitsinda amanota 25-17 mu gace ka nyuma, umukino urangira ari 76-73.

Undi mukino wa ½ wagombaga gutanga ikipe izahura na REG BBC ku mukino wa nyuma, watangiye saa Tatu (21:00), uhuza Patriots BBC yo mu Rwanda na BC Terreur yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho na wo wabanjirijwe no gufata umunota umwe wo kwibuka abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside.

Uyu mukino uri mu yashimishije abagize amahirwe yo gukurikirana irushanwa ry’uyu mwaka, aho warimo ubuhanga, imbaraga no guhangana bidasanzwe haba ku bakinnyi ndetse n’abafana, aho abagera kuri 30 b’abanye-Congo bari muri Petit Stade bahanganaga n’abanyarwanda mu gufana. Biba gake mu Rwanda!

BC Terreur yabaye iya kabiri mu itsinda ryarimo REG BBC, yagoye cyane Patriots, aho ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Bayombo Patrick, Bakajika Eddy na Tshimbau Mayasio, yatsinze agace ka mbere ku manota 17-12.

Patriots ibifashijwemo n’umurindi w’abafana, yabashije kuzamura amanota yayo, bajya kuruhuka iyoboye umukino n’amanota 36-32 ndetse yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 15 mu gihe hari hasigaye iminota itanu n’amasegonda 40 ngo agace ka gatatu karangire, aragabanyuka asigara ari 12.

BC Terreur yageze aho ikagaragaza ko itishimiye imisifurire ndetse abafana bayo bagatera amacupa y’amazi mu kibuga, yakuyemo aya manota, hasigaramo ane mu gihe Patriots yagendaga iyongera, ariko ntiyongera kurenga ikinyuranyo cy’icyenda, umukino urangira harimo ikinyurancyo cy’amanota umunani (78-70).

Buzangu Mike wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 26, Ndayisaba Dieudonné atsinda 17 mu gihe Bakajika na Bayombo Patrick ba BC Terreur, bombi batsinze amanota 14.

Umukino wa nyuma urahuza REG BBC na Patriots BBC kuri uyu wa Gatandatu saa 20:00 mu gihe guhatanira umwanya wa gatatu ari saa 16:00 muri Petit Stade hagati ya BC Terreur na APR BBC.

Indi mikino iteganyijwe uyu munsi, mu bagore, The Hoops irahura na Scandinavia yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, PJB na yo mu baturanyi, ihure na APR WBBC mu gihe kandi The Hoops yongera gukina undi mukino ihura na IPRC Huye.

Umukino wa nyuma mu bakanyujijeho (Veterans) uratangira saa 18:00 muri Petit Stade, ubanzirize uwa nyuma mu bagabo.

Banza Jonathan acenga Sagamba Sedar wa Patriots BBC
BC Terreur yashyize igitutu kuri Patriots mu gace ka kane
Boukinda ashaka uko atambuka kuri Buzangu
Buzangu Mike yahise amwambura umupira
Kasongo Junior hagati ya Mayasio na Kanyanga-Nseko
Makiadi wa Patriots BBC agerageza kubuza umukinnyi wa Terreur gutsinda amanota
Mugabe Aristide ashaka inzira
Nkurunziza Walter wa REG BBC na we areba ikipe bahura ku mukino wa nyuma
Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze BC Terreur
Umunya-Cameroun Beleck Bell wa REG BBC areba ku kibaho ngo arebe ikipe iri mbere hagati ya Patriots BBC na Terreur
Saidi Amissi ni umwe mu bakinnyi Patriots BBC iri kwifashisha muri iyi mikino yo Kwibuka
Uyu munye-Congo yarebye ku kibaho asanga ikipe ye irushwa amanota menshi
Abanye-Congo bashyigikiye ikipe y'iwabo

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza