GMT 2019: Amakipe akina ½ mu bagabo yamenyekanye, REG BBC irisobanura na APR BBC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kamena 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Irushanwa Mpuzamahanga ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryakomeje kuri uyu wa Kane, aho haraye hamenyekanye amakipe akina ½ mu bagabo mu gihe mu bagore imikino irimbanyije. Umukino wa ½ utegerejwe na benshi ni ugomba guhuza APR BBC na REG BBC kuri uyu wa Gatanu.

Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa, mu cyiciro cy’abagabo habaye imikino itandatu, hahita hanasozwa imikino yo mu matsinda dore ko amakipe ane azakina ½ yahise amenyekana.

Mu mukino wabereye muri NPC, mu itsinda rya mbere, REG BBC yo mu Rwanda yatsinze Embarkasi Pride yo muri Kenya amanota 85-56 mu gihe Espoir BBC yasezerewe muri iyi mikino nyuma yo gutakaza umukino wa kabiri yahuyemo na BC- Terreur yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Petit Stade, itsindwa amanota 76-55.

Espoir BBC yihimuriye kuri Embarkasi Pride mu mukino wayo wa nyuma mu irushanwa, iyitsinda amanota 85-75 mu gihe REG BBC yashimangiye ko ishaka kwisubiza iri rushanwa ubwo yatsindaga Terreur amanota 77-70.

APR BBC yakatishije itike yo kurenga itsinda rya kabiri nyuma yo gutsinda PJB yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 71-62, Patriots BBC izamuka ari iya mbere muri iri tsinda ubwo yatsindaga PJB amanota 86-64.

Muri ½ gikinwa uyu munsi, REG BBC yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere, irahura na APR BBC yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri mu gihe Patriots BBC yayoboye irya kabiri ihura na Terreur ya kabiri mu itsinda rya mbere. Iyi mikino yombi iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa 19:00 na saa 21:00 muri Petit Stade i Remera.

Mu cyiciro cy’abagore, hitabiriye amakipe atanu, aho ahura hagati yayo. Mu mikino yabaye kuri uyu wa Kane, Scandinavia yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze bagenzi babo bo muri PJB amanota 74-55, IPRC Huye itsinda Scandinavia 87-71 mu gihe The Hoops yakinaga umukino wa mbere, yatsinze APR WBBC amanota 55-41.

Kuri uyu wa Gatanu, IPRC Huye WBBC irahura na APR WBBC saa 15:00 mu mukino ukomeye dore ko amakipe yombi ariyo yakinnye umukino wa nyuma mu mwaka ushize, ikipe y’ingabo ikegukana igikombe mu gihe undi mukino uhuza PJB yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na The Hoops yo mu Rwanda guhera saa 17:00 muri Petit Stade i Remera.

The Hoops yatangiye Imikino yo kwibuka itsinda APR WBBC ifite igikombe giheruka
REG BBC irahura na APR BBC mu mukino wa 1/2 utangira saa 19:00

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza