FERWABA yakiriye amakipe arindwi mashya muri Shampiyona ya Basketball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryakiriye amakipe arindwi mashya azagaragara muri Shampiyona y’uyu mukino mu mwaka utaha wa 2019/20.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, nibwo FERWABA yagize inteko Rusange Ngarukamwaka, yari iyobowe n’umuyobozi wayo Mugwiza Désiré, yakiriwemo aba banyamuryango bashya.

Amakipe atanu yakiriwe muri Shampiyona y’abagabo ni: RP IPRC-Musanze, UR-Kigali, Shooting For The Stars, Tigers na Trente plus.

Mu bagore amakipe abiri yakiriwe ni Vision Jeunesse Nouvelle na UR/CMHS- Remera Campus.

Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, mu bagabo yari isanzwe ikinwa n’amakipe icyenda mu gihe iy’abagore yakinwe n’amakipe atandatu mu mwaka ushize w’imikino.

Muri iyi nama y’Inteko Rusange ya FERWABA, hasuzumwe kandi raporo y’Ibikorwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 na raporo y’umutungo wa 2018-2019 ndetse na gahunda y’ibikorwa bizaba mu mwaka 2019-2020.

Hemejwe ko amarushanwa ya BK ategura Shampiyona azaba hagati ya tariki ya 5 n’iya 14 Ukuboza mu gihe imikino ya Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali izatangira tariki ya 10 Mutarama.

Muri Gashyantare hazaba amarushanwa ajyanye n’Umunsi w’Intwari, muri Werurwe habe ay’Umunsi w’Abagore mu gihe muri Kamena hazaba ayo kwibuka ku nshuro ya 26 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré mu nama y'Inteko Rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu
Iyi nama yitabiriwe n'abanyamuryango ba FERWABA yasuzumye ingingo zitandukanye zirimo n'ibikorwa by'umwaka utaha w'imikino
Hakiriwe kandi n'amakipe arindwi mashya azagaragara muri Shampiyona mu mwaka utaha w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza