FERWABA ivuga iki kuri Uganda yashinje u Rwanda gukinisha abakinnyi bakuze muri Zone V?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kamena 2019 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 60 mu mukino ubanza wahuje amakipe y’ingimbi mu mikino y’Akarere ka Gatanu yaberaga i Kigali, abatoza ba Uganda bashinje u Rwanda gukinisha abakinnyi bakuze.

U Rwanda rwari rwakiriye iyi mikino yamaze iminsi itandatu, igamije gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya FIBA Africa U-16, aho igikombe cyegukanywe n’ingimbi z’u Rwanda n’abangavu ba Uganda.

Ubwo ingimbi z’u Rwanda zatsindaga iza Uganda amanota 96-36 mu mukino wa mbere wahuje amakipe yombi ku wa Gatatu, abatoza ba Uganda bashinje u Rwanda kwifashisha abakinnyi bakuze nk’uko babitangarije itangazamakuru ry’iwabo.

Gutsindwa kuri iki kinyuranyo cy’amanota 60 byatumye Abagande bibaza ibibazo byinshi birimo niba Ikipe y’u Rwanda ikomeye cyane cyangwa ingimbi zabo (Junior Silverbacks nk’uko bazita) zarasubiye inyuma.

Umwe mu batoza b’iyi kipe yari mu Rwanda, Vicky Ntale yatangarije The New Vision ko mu bishobora kuba byaratumye u Rwanda rubatsinda amanota menshi ari uko rufite abakinnyi bakuze.

Ati ”Ntekereza ko bamwe mu bahungu babo batari munsi y’imyaka 16.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré, yavuze ko ibyo Abagande batangaje atari ukuri ndetse niba babibonamo ikibazo bagombaga kwitabaza FIBA kuko ari yo itanga uburenganzira ku bakinnyi bakina aya marushanwa.

Ati ”Birashoboka ko babuze impamvu bisobanuramo kubera uburyo batsinzwe barushwa. Abakinnyi bacu bose nta we urengeje imyaka kandi niba Abagande baragize icyo kibazo bagombaga kubibwira FIBA kuko ni yo bireba ntabwo itangazamakuru ariryo rikurikirana ikibazo nk’iki. FIBA ni yo itanga ibyangombwa by’abakinnyi bakina aya marushanwa kandi iba yabanje kubigenzura.”

Mugwiza yakomeje avuga ko benshi mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abato bavuye muri Shampiyona ya Junior League no mu mikino ihuza abanyeshuri.

Mu mwaka ushize ni bwo Shampiyona ya Mbere ku Isi muri Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ifatanyije na Ferwaba byatangije ku mugaragaro shampiyona y’abana bari hagati y’imyaka 10 na 14 ku bahungu n’abakobwa yitezweho kuba irerero ry’Ikipe y’Igihugu mu gihe kizaza.

Uyu muhango witabiriwe na Visi Perezida wa NBA akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Afurika, Amadou Gallo Fall.

Muri iyi mikino y’Akarere ka Gatanu yabereye i Kigali guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Kamena 2019, u Rwanda rwegukanye igikombe mu bahungu nyuma yo gutsinda Uganda mu mikino ibiri ndetse rubona itike yo guhagararira akarere muri Afrobasket U-16 izabera mu Mujyi wa Praia muri Cap-Vert.

Mu bakobwa, igikombe cyegukanwe na Uganda yatsinze imikino yayo yose, ibona itike yo kwitabira imikino ya Afrobasket U-16 izabera i Kigali guhera tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2019. U Rwanda rwabaye urwa kabiri muri iyi mikino yo mu karere naho Tanzania iba iya gatatu.

Ingimbi z'u Rwanda zatsinze iza Uganda mu mikino ibiri, zibona itike yo gukina Afrobasket 2019 izabera muri Cap-Vert
Junior Silverbacks za Uganda mbere y'umukino wa kabiri zatsinzwemo n'u Rwanda ku wa Gatandatu
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko mu bakinnyi b'u Rwanda ntawe urengeje imyaka 16 ndetse ibyangombwa bakiniraho bitangwa na FIBA
Muri Werurwe umwaka ushize, mu Rwanda hatangijwe Shampiyona y'Abana ya Junior League yerekanye impano bafite muri Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza