Cheick Sarr w’imyaka 53, yatangiye kuvugwa mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball muri Gashyantare uyu mwaka ubwo hakinwaga ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya Afrobasket 2021 muri Tunisia.
Kuri iki Cyumweru ni bwo yageze i Kigali aho yaje kumvikana n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mbere yo gutangira akazi mu cyumweru gitaha nk’uko IGIHE yabihamirijwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo Jabo Landry.
At “Yaje kurangiza [ibisigaye mu masezerano] no gutangira. Azatoza abahungu n’abakobwa bakuru, anafashe muri gahunda y’iterambere ry’abakiri bato.”
Cheick Sarr ni umwe mu batoza bafite ibigwi muri Afurika dore ko mu 2014, yagejeje Sénégal muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya Basketball.
Yafashije kandi Ikipe y’Igihugu ya Sénégal y’Abagore kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2018.
Sarr asanzwe afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubumenyi bwa siporo ndetse yabaye umwarimu n’umushakashatsi muri siporo muri Kaminuza ya Gaston Berger (UGB)yo muri Sénégal.
Uyu mugabo usanzwe ahugura abandi batoza muri Afurika mu bihugu birimo Cameroun, Madagascar n’u Rwanda, yatekerejweho mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021) kizaba hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.
U Rwanda rwatozwaga na Mwinuka Henry wahawe Ikipe y’Igihugu ya Basketball by’agateganyo nyuma yo gusezera k’Umunya-Serbia Vladimir Bosnjak.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!