00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cap-Vert yatsindiye u Rwanda imbere ya Perezida Kagame, rukomeza gutegereza itike ya ¼ cya Afrobasket 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Kanama 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yananiwe kubona itike yihuse ya ¼ cya Afrobasket 2021 nyuma y’uko yatsinzwe na Cap-Vert amanota 82-74 mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.

U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo rukomeze muri ¼ rutanyuze mu mikino ya kamarampaka mu gihe Cap-Vert nta kosa yagombaga gukora kuko gutsindwa kwayo byari bisobanuye gusezererwa.

Mu minota ine n’amasegonda 20 by’agace ka mbere, Cap-Vert yari imaze gukora amanota 18 itsinze atandatu inshuro esheshatu zirimo inye za Fidel Mendonça wari wasonze Hagumintwari Steve mu gihe u Rwanda rwari rufite umunani arimo atatu ya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, aya Hagumintwari Steve n’abiri ya Robeyns William.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatsinze amanota abiri yatumye ikinyuranyo kiva kuri 14 (8-22) mu gihe kandi yatsinze andi abiri na Axel Mpoyo agatsinda andi abiri mbere y’uko Joel Almeida atsinda atatu yatumye agace ka mbere karangira Cap-Vert yashyizemo 15 (14-29).

Ikinyuranyo cyageze ku manota 19 mu minota ine ya mbere y’agace ka kabiri mbere y’uko Axel Mpoyo atsinda amanota abiri (21-38). Kugeza kuri uyu munota, byose byasaga n’ibyanze ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe Cap-Vert yari yahiriwe no gukora amanota.

Sekouba Condé yatsinze amanota ane akurikiranye, yatumye ikinyuranyo kiba 23 (21-44) habura iminota itatu n’amasegonda 33 ngo agace ka kabiri karangire, ariko Kazeneza Emile Galois ahita atsinda abiri.

Ikipe y’u Rwanda yatakazaga imipira myinshi birangira igisubizo cy’umutoza Cheikh Sarr kibaye gukinisha Sangwe Armel, Axel Mpoyo, Kazeneza Emile Galois, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Shyaka Olivier, abandi bose babanje mu kibuga bararuhuka.

Anderson Correia yahawe lancer-franc ebyiri nyuma yo gukinirwa nabi, azitsinda zombi mu gihe Axel Mpoyo yagabanyije ikinyuranyo kikagera kuri 20 ubwo yatsindaga amanota atatu yaje asanga abiri yabanje gukorwa na Kazeneza Emile Galois. Agace ka kabiri karangiye ari 26-46.

Walter Edy Tavares usanzwe ukinira Real Madrid, yafashije Cap-Vert kongera ikinyuranyo mu minota ya mbere y’agace ka gatatu mbere Joel Almeida atsinda amanota atatu yatumye kigera kuri 27 (36-63), ariko Kazeneza yahise atsinda atatu na Ibeh atsinda abiri mu gihe aka gace karangiye ari 43-68.

Abafana batari bake bari bitabiriye umukino muri Kigali Arena, barebye uduce tubiri bameze nk’abafana Tennis, bakishimira amanota u Rwanda rutsinze ubundi bagatuza. Gusa, byahinduye isura mu gace ka gatatu ndetse n’aka nyuma [ka kane] ubwo babonaga ko Perezida Paul Kagame ari mu baje kureba uyu mukino maze batera ishyaka abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu.

Kazeneza Emile Galois watsinze amanota menshi (20) muri uyu mukino kurusha abandi bose, yafashije u Rwanda kugabanya ikinyuranyo kugera hasigayemo amanota ane (67-71) mu minota itatu n’igice ya nyuma y’agace ka kane, ariko umukino urangira ari 74-82.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Cap-Vert izamutse ari iya mbere ndetse ibonye itike ya ¼ mu gihe u Rwanda ruzahura n’ikipe ya gatatu mu itsinda B (hagati ya Misiri, Guinea na Centrafrique) mu mukino uzaba ku wa Mbere, zombi zikishakamo ikipe ikomeza.

Angola yabaye iya gatatu mu itsinda A nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 73-58, yo izahura n’ikipe iba iya kabiri mu itsinda B.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu ni uwo mu itsinda B aho Tunisia ikina na Centrafrique saa tatu z’ijoro. Guinea yatsinze Misiri amanota 86-78, yiyongerera amahirwe yo kurenga itsinda mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida Paul Kagame yarebye uyu mukino usoza iyo mu itsinda A wabereye muri Kigali Arena
Perezida Kagame aganira na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA (ibumoso) ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo)
Ikipe y'Igihugu ya Volleyball y'abagabo n'iy'abagore, zombi zaje gushyigikira iya Basketball mu gihe na zo ziri kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali mu kwezi gutaha
Kigali Arena iri kuberamo Afrobasket 2021, yakira abafana 5000 bipimishije Covid-19
Abakinnyi b'u Rwanda baririmba Rwanda Nziza
Axel Mpoyo, Nshobozabyosenumukiza na Prince Ibeh bagerageza kwambura umupira Walter Tavares usanzwe ukinira Real Madrid muri Espagne
Axel Mpoyo ahanganiye umupira na Ivan Almeida wa Cap Vert
Ivan Almeida yishimira amanota bagenzi be bari bakoze uko yari hanze
Jeffrey Nunes Xavier agerageza gucenga Kenneth Gasana
Joel Almeida yagoye cyane abakinnyi b'u Rwanda ndetse yatsinze amanota 16 mu duce dutatu twa mbere
Kaje Elie na Axel Mpoyo bagerageza kuzibira Joel Almeida wa Cap Vert
Kenneti Mendes atwara umupira Habimana Ntore
Patrick Lima wa Cap Vert asama umupira nyuma yo gusumba Kazeneza na Nshobozwabyosenumukiza
Prince Ibeh asama umupira ari imbere ya Walter Tavares
Robeyns William ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Joel Almeida
Umutoza w'u Rwanda Dr Cheikh Sarr hari aho atishimiye ibyemezo by'abasifuzi
Umutoza wa Cap Vert Emmanuel Trovoada atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Walter Tavares atanguranwa umupira na Prince Ibeh ubwo umukino wari utangiye
Perezida Kagame , Mugwiza Désiré uyobora FERWABA ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bakomera amshyi abakinnyi ubwo umukino wari urangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .