00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cap-Vert yasezereye Uganda mu mukino warebwe na Perezida Kagame, isanga Tunisia muri ½ cya Afrobasket 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Cap-Vert yari kumwe n’u Rwanda mu itsinda rya mbere rya Afrobasket 2021, yageze muri ½ itsinze Uganda amanota 79-71 mu mukino wa ¼ warebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena.

Perezida Kagame yarebye uyu mukino kuva mu gace kawo ka mbere, aho yari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré.

Uyu ni umukino wa kane wa Afrobasket 2021, Perezida Kagame yarebeye muri Kigali Arena nyuma y’iyo u Rwanda rwahuyemo na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo, Cap-Vert na Guinea.

Cap-Vert yungukiraga ku burebure bw’abakinnyi bayo barimo Walter ‘Edy’ Tavares ukinira Real Madrid, yayoboye umukino kuva ku munota wa mbere kugeza agace ka mbere karangiye ari 24-20.

Adam Seiko na Eric Rwahire batsinze amanota atatu kuri buri umwe, yafashije Uganda kujya imbere mu munota wa mbere w’agace ka kabiri, ariko Joel Almeida atsinda atatu yafashije Cap-Vert kujya imbere (32-30) hasigaye iminota ine n’amasegonda 50.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota umunani (43-35) nyuma y’amanota abiri yatsinzwe na Keneti Mendes ku mupira yahawe na Joel Almeida mu gihe Jimmy Enabu wa Uganda yahushije atatu yagerageje.

Mu masegonda 150 ya mbere y’agace ka gatatu, Cap-Vert yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 15 (53-38) ibikesha abarimo Ivan Almeida na Fidel Mendonça batsinze amanota atatu kuri buri umwe.

Arthur Kaluma yafashije Uganda gukomeza kwiruka inyuma y’Abanya-Cap-Vert, atsinda amanota atatu inshuro ebyiri hagati y’atatu yatsinzwe na Ivan Almeida, ikinyuranyo kiba 12 (56-44) mu minota itanu ya nyuma.

Keiran St Charles Alvarez Zziwa yatsinze atatu kuri lancer franc naho Ishmail Wainright wamaze gusinya muri Toronto Raptors, atsinda abiri yatumye hasigaramo arindwi (56-49) gusa amanota atatu ya Jeffrey Nunes Xavier mu masegonda atandatu ya nyuma asubiza ikinyuranyo ku 10 (61-51).

Ubwo haburaga iminota itandatu n’amasegonda 31, Adam Seiko yatsindiye Uganda amanota atatu inshuro ebyiri zikurikiranya, hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota ane (63-59), Cap-Vert ihita isubizamo Walter Tavares wasimbuye Sekouba Condé mbere y’uko Fidel Mendonça atsinda atatu, ariko Ishmail Wainright na Kaluma bagatsinda atandatu (68-65).

Amakipe yombi yinjiye mu masegonda 90 ya nyuma harimo ikinyuranyo cy’amanota arindwi (76-69) gusa umukino urangira ari 79-71 nyuma ya lancer franc ebyiri zatsinzwe na Nunes Xavier ndetse n’imwe ya Walter Tavares winjije amanota 23 muri uyu mukino.

Mu mukino wabanje, Tunisia iifite igikombe giheruka yatwaye mu 2017, yasezereye Sudani y’Epfo yiganjemo abakinnyi bakiri bato, iyitsinze amanota 80-65.

Sudani y’Epfo yagoye Tunisia mu duce tubiri tubanza, aka mbere karangira ari 15-14 mu gihe aka kabiri karangiye ari 40-40.

Mu gace ka gatatu, Tunisia yungukiye ku bunararibonye bw’abakinnyi bayo barimo Makram Ben Romdhane na Salah Mejri, itsinda 23-11 (63-51) na 17-14 (80-65) mu gace ka nyuma.

Salah Mejri wigeze gukina muri Dallas Mavericks yo muri NBA, yasoje umukino atsinze amanota 20, Omar Abada atsinda 18 naho Michael Roll atsinda 17. Deng Junior Ring yatsinze amanota 15 ku ruhande rwa Sudani y’Epfo.

Ku wa Gatanu uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihe imikino ya ½ izaba ku wa Gatandatu, aho Sénégal izahura na Côte d’Ivoire guhera saa Munani mu gihe Tunisia izakina na Cap-Vert guhera saa Kumi n’imwe.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 30, rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 5 Nzeri 2021, aho umukino wa gatatu uzakinwa guhera saa Saba n’igice mu gihe uwa nyuma uzaba guhera saa Kumi n’imwe.

Abakinnyi ba Cap-Vert baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Abanya-Uganda baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo barangajwe imbere na Adam Seiko
Perezida Paul Kagame ni umwe mu barebye uyu mukino wa ¼ muri Kigali Arena
Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo) na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA (ibumoso)
Deng John Geu wa Uganda yitegura gutsindira amanota hagati y'abakinnyi ba Cap-Vert
Ishmail Wainright agerageza gutsinda amanota atatu
Walter Tavares ufite metero 2,2 yafashije cyane Cap-Vert muri uyu mukino yatsinzemo amanota 23
Walter Tavares azibira Deng John Geu wa Uganda
Arthur Kaluma wa Uganda, yatsinze amanota 21 muri uyu mukino
Jeffrey Nunes Xavier ni umwe mu bakinnyi ba Cap-Vert bagoye aba Uganda
Ivan Almeida ahanganye na Ishmail Wainright
Ishmail Wainright atanga umupira ubwo yari asatiriwe na Tavares

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .