00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino ya AfroBasket 2021 iri kubera i Kigali yatangiye kwerekanwa kuri Canal+

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Kanama 2021 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera imikino ya AfroBasket, Canal+ yashyize igorora abakunzi b’umukino wa Basketball kuko ariyo ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino mu buryo bwa Live.

Nyuma yo kwerekana imikino ya BAL yarangiye mu minsi ishize, kuva ku wa 24 Kanama ubwo Irushanwa rya AfroBasket rihuza ibihugu 16 bikomeye muri Basketball ya Afurika ryatangiraga kugeza rirangiye tariki 5 Nzeri 2021, abakunzi b’uyu mukino w’intoki bazabasha kuyikurikira kuri Canal+ binyuze kuri shene ya Canal+ sport1.

Iyi mikino igiye kuba mu gihe FIBA Afrique izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize ishinzwe, bikaba ku nshuro ya 30 iyi mikino igiye kuba.

Si iyi mikino gusa Canal+ iri kwerekana kuko izaba inerekana imikino ya shampiyona zikomeye ku Mugabane w’u Burayi nk’iyu Bwongereza, Espagne, u Bufaransa n’u Budage.

Ni nako ariko kandi abanyamahirwe bagura ifatabuguzi muri iki gihe bazabasha gutombora ibihembo bitandukanye.

Imikino ya AfroBasket yatangiye kwerekanwa mu gihe hakiriho poromosiyo ‘Kuri foot turayoboye’; aho uwishyuye 15.000 Frw, ahabwa ibikoresho birimo dekoderi ya HD, igisahani, telekomande n’ifatabuguzi rya Ikaze, bivuye ku 20.000 Frw byaguraga mbere.

Ubusanzwe Canal+ igira ubwoko bune bw’ifatabuguzi; burimo Ikaze igura 5.000 Frw, Zamuka igura 10.000 Frw, Zamuka na Siporo igura 20.000 Frw ndetse na Ubuki igura 30.000 Frw ukareba amashene yose ya Canal+.

Ushaka kudacikanwa n’iyi poromosiyo gana umucuruzi wemewe wa Canal+, cyangwa amabutike ya Canal+ aherereye mu Isoko rya Nyarugenge, ku Gisimenti na Kicukiro Centre ahateganye na IPRC Kigali.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bagabanyije ibiciro kugira ngo buri Munyarwanda abashe gutunga Canal+
Sophie Tchatchoua yijeje ko bazaharanira gushimisha abakiriya ba Canal+ by'umwihariko mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .