00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ yashyize igorora abakunzi ba Basketball mu irushanwa rya BAL

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo, Canal+ Rwanda, cyiyemeje gukomeza kuba hafi Abanyarwanda, aho cyabazirikanye mu irushanwa rya Basketball Africa League bazareba ku giciro kiri hasi cyane, uhereye ku 5000 Frw.

Irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere, rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko kuri ubu umufatabuguzi wa Canal+ ashobora kugura ifatabuguzi rya 5000 Frw gusa muri uku kwezi akabasha kureba imikino yose ya Basketball Africa League (BAL) kuri shene ya Canal+ Sport 1.

Ati “Canal + yakomeje kuzirikana abafatabuguzi bayo, ubu hagezweho ibirori bya BAL bigiye kubera hano mu Rwanda dushyigikira ikipe yacu ya Patriots BBC. Ku 5000 Frw Abanyarwanda bazareba imikino 26 yose ya BAL uhereye k’uzahuza Patriots na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ku Cyumweru."

Yakomeje avuga ko CANAL+ yiyemeje kubana n’Abanyarwanda no kubagezaho byose bifuza birimo imyidagaduro ku muryango, aho kuri iyi abonoma ya 5000 Frw unareba Shampiyona y’u Butaliyani ku bakunda Cristiano Ronaldo.

Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n’izindi.

Irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rizitabirwa n’amakipe 12 ariyo: Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers, GNBC na US Monastir.

Uretse iri rushanwa, muri uyu mwaka wa 2021, Canal + yerekana amarushanwa akomeye arimo Champions League, Europa League, Euro 2021, Imikino Olempike, NBA, Shampiyona zikomeye z’i Burayi ndetse n’Igikombe cy’u Burayi kizaba mu mpeshyi.

Igira kandi amashene ya sinema n’ay’amakuru mpuzamahanga.

Ubu, umuntu wifuza kureba amashene ya Canal+, ku mafaranga y’u Rwanda 10.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe n’antene (Dish) n’ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.

Umuyobozi Mukuru wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko imikino yose ya Basketball Africa League izerekanwa kuri shene ya Canal + Sport 1
Mu Ukuboza 2019 nibwo hamuritswe ikirango cya Basketball Africa League (BAL)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .