00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cameroun na Tunisia mu itsinda ry’u Rwanda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Kanama 2021 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Basketball, yatomboye kuzakina na Tunisia, Cameroun na Sudani y’Epfo mu itsinda B ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2023 kizabera mu Buyapani, Indonesia na Philippines.

Iki Gikombe cy’Isi kizabera mu bihugu bitatu hagati ya tariki ya 25 Kanama n’iya 10 Nzeri 2023, kizitabirwa n’ibihugu 32 biturutse ku migabane yose.

Tombola y’uburyo ibihugu byo muri Afurika bizahura mu majonjora yo gushaka itike, yasize u Rwanda ruri mu itsinda B hamwe na Tunisia, Cameroun na Sudani y’Epfo.

Sudani y’Epfo iri gukina Afrobasket 2021 mu Rwanda, ni ubwa mbere igiye gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu gihe Cameroun na Tunisia biri mu bihugu bikomeye muri Afurika.

Byombi byari mu itsinda rimwe n’u Rwanda muri Afrobasket 2017 yatwawe na Tunisia mu 2017. Uyu mwaka, Tunisia iri muri ¼ mu gihe Cameroun yasezerewe nyuma yo kuba iya nyuma mu itsinda, aho yanatewe mpaga kubera kurwaza abakinnyi benshi COVID-19.

Nyuma yo gusezererwa na Guinea mu gushaka itike ya ¼ cya Afrobasket 2021, umutoza w’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, afite akazi ko gutangira gutekereza kuri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2023 izatangira hagati ya tariki ya 20 n’iya 30 Ugushyingo 2021.

Amakipe 16 yo muri Afurika azahatanira itike ni ayakinnye imikino ya nyuma ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena.

Yagabanyijwe mu matsinda ane, aho hazakomeza atatu ya mbere muri buri tsinda nyuma yo gukina imikino itandatu kuri buri kipe.

Amakipe 12 azaba yakomeje mu ijonjora rya kabiri, azagabanywa mu matsinda abiri y’amakipe atandatu, abiri ya mbere muri buri tsinda kongeraho imwe yabaye iya gatatu ihagaze neza, ari yo abona itike y’Igikombe cy’Isi.

Uko amatsinda y’ijonjora rya mbere muri Afurika ateye:

Itsinda A: Cap-Vert, Mali, Uganda na Nigeria

Itsinda B: Sudani y’Epfo, Cameroun, Tunisia n’u Rwanda

Itsinda C: Côte d’Ivoire, Guinea, Centrafrique na Angola

Itsinda D: Kenya, Sénégal, Misiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi b'ikipe y'Igihugu ya Basketball ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .