00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK-BNL: REG BBC yasoje amatsinda yihererana IPRC Huye, APR yihaniza Espoir BBC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

REG BBC yasoje imikino yo mu Itsinda B rya Shampiyona ya Basketball mu bagabo idatsinzwe, ni nyuma yo gutsinda RP- IPRC Huye amanota 100-72 mu mukino w’umunsi wa 12 wabaye ku wa Gatanu muri Petit Stade i Remera.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, yagiye gukina uyu mukino yizeye kurenga itsinda, ariko isabwa gutsinda kugira ngo ishimangire umwanya wa mbere.

Beleck Bell, Kami Kabange na Dogget Quinton Meddrick bayifashije gutsinda agace ka mbere ku manota 23-16 mu gihe aka kabiri karangiye hagezemo ikinyuranyo cy’amanota 23 (56-23).

Nshizirungu Patrick, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Shyaka Olivier bari mu bagoye cyane RP-IPRC Kigali mu gace ka gatatu, aho REG yakabonyemo amanota 25-21 mu gihe aka kane ko yagatsinzwe kuri 19-28, umukino urangira ari 100-72.

Shyaka Olivier na Mukengerwa Benjamin batsinze amanota 15 kuri buri umwe ku ruhande rwa REG BBC mu gihe Mbanze Brian wa RP- IPRC Huye ari we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (26), akurikiwe na mugenzi we, Mpeti Elvis, watsinze 16.

Gutsinda uyu mukino byafashije REG BBC gusoza imikino 12 yo mu Itsinda B iyitsinze yose, ndetse yageze muri ¼ cy’imikino ya play-offs izakinwa muri uku kwezi.

REG izazamukana na APR BBC, yo yatsinze umukino wa cyenda yahuyemo na Espoir BBC ku manota 112-52 ndetse ikaba ifite undi ihuramo na Rusizi BBC kuri uyu wa Gatandatu saa Saba.

RP IPRC Huye, 30 Plus, Espoir BBC na Rusizi BBC zizishakamo andi makipe abiri yo mu Itsinda B azazamuka muri ¼ muri iyi mikino y’amatsinda izasozwa tariki ya 9 Ukwakira.

Mu itsinda A, RP IPRC Kigali yashyize Patriots BBC ku gitutu nyuma y’uko yatsinze Tigers BBC amanota 79-61 ku wa Gatanu, byatumye aya makipe yombi anganya amanota 21. RP IPRC Musanze yatsinzwe na UGB amanota 72-60 mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda.

Patriots BBC irasoreza imikino yayo kuri IPRC Musanze kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi mu mukino ubera muri Petit Stade mu gihe IPRC Kigali yakira Shoot 4 Stars kuri iyo saha.

Mu bagore, ku wa Gatanu habaye imikino ibiri, aho RP IPRC Huye yatsinze GS Marie Reine amanota 86-25 mu gihe REG WBBC yatsinze UR Huye amanota 84-30.

Gutsinda kwa IPRC Huye byatumye igira amanota 17 ku mwanya wa mbere, irusha inota The Hoops, yo ikina APR BBC kuri uyu wa Gatandatu.

Mu bagore, iyi mikino izarangira ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira, aho hazamenyakana amakipe ane ya mbere azakina play-offs z’iyi Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali Plc.

Kapiteni wa REG BBC, Kaje Elie, atanguranwa umupira na Mpeti Elvis wa IPRC Huye
Umunya-Cameroun Beleck Bell agerageza gutsinda amanota ubwo yari asatiriwe n'abakinnyi ba IPRC Huye
Shyaka Olivier yazitiwe n'abakinnyi ba IPRC Huye
Bugingo Kabare Hubert ashaka uko atambuka ku bakinnyi ba REG
Niyonkuru Pascal atanga umupira ubwo yari asatiriwe na Mbanze Brian
Umutoza wungirije wa REG BBC, Mwiseneza Maxime Marius, aganiriza Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
Habumugisha Emmanuel agerageza kubuza Muhizi Prince wa REG gutsinda
Mukengerwa Benjamin atera lancer franc ku ruhande rwa REG BBC
Mukengerwa agerageza gutsinda nyuma yo gusumba abakinnyi ba IPRC Huye BBC
Hakizimana Lionel atwaye umupira mu kibuga hagati

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .