00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biri ku rundi rwego! Uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa muri BAL iri kubera i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Muri Kigali Arena, hakomeje kubera irushanwa rya Basketball Africa League ryahuje amakipe 12 akomeye muri Afurika, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya mbere, ryagombaga kuba mu mwaka ushize, ariko ryimurirwa muri Gicurasi 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Ugereranyije n’uko umwaka waryo wa mbere wari gukinwa, hari byinshi byahindutse bitewe n’uko ryabaye mu bihe bya COVID-19, byatumye aho kugira ngo umwaka usanzwe w’imikino ubere mu bihugu bitandatu noneho icyiciro gisoza kibere mu Rwanda, imikino yose yazanwe i Kigali.

Ubwo COVID-19 yakazaga umurego guhera muri Werurwe 2020, amarushanwa menshi ku Isi yarasubitswe ndetse amwe birangira atabaye.

Mu kuyasubukura bwa mbere hagati ya Gicurasi na Nyakanga mu mwaka ushize, hari imikino imwe yagiye isubikwa mu rwego rwo kwirinda ko byateza ibyago bikomeye muri ibi bihe bya COVID-19.

Mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2021) riri kubera i Kigali kuva tariki ya 16 Gicurasi, hamaze gusubikwa umukino umwe wari guhuza Zamalek yo mu Misiri na GS Pétroliers yo muri Algeria ku wa Gatatu.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko “Uyu mukino wasubitswe hashingiwe ku mabwiriza ajyanye n’ubuzima n’umutekano yashyizweho” ndetse itariki uzaberaho izatangazwa nyuma.

Iyo witegereje uko iri rushanwa riri kugenda, ubona ko ibijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 byashyizwemo imbaraga ku rwego rwo hejuru kuva ku makipe yaryitabiriye kugeza ku bafana bake bemererwa kujya kureba imikino muri Kigali Arena.

1. Amakipe yose aba hamwe muri Kigali Convention Centre

Mu rwego rwo kwirinda ko hari abo mu makipe bagira abo bahurira n’abandi bantu muri ibi bihe bya COVID-19 kandi imikino ikinwa buri munsi, amakipe yose uko ari 12 yitabiriye BAL 2021, yashyizwe muri Kigali Convention Centre, aho hari n’ibibuga yitorezamo.

Mbere yo kuza muri iri rushanwa, aya makipe yari yabujijwe gukina imikino ya gicuti kugira ngo hirindwe ko habaho ibyago byo kurwaza abakinnyi bamwe, bigakoma mu nkokora imitegurire y’irushanwa.

Abantu bose bafite aho bahurira n’aya makipe ndetse n’abafite uruhare rukomeye mu migendekere y’iri rushanwa, bose bategetswe kuba aho bagenewe.

Mbere y’uko irushanwa ritangira, amakipe yose yabanje kumara umunsi umwe muri Park Inn Hotel ategereje ibisubizo bya COVID-19. Nyuma yo gusanga ari bazima, bagiye mu kato k’iminsi ine muri Radisson Blu.

2. Nta witabira umukino ataripimishije

Ku bakinnyi n’abandi bagize amakipe, bo bapimwa COVID-19 buri munsi, hakoreshejwe uburyo bwa ‘PCR’.

Ku bijyanye n’abandi bitabira iyi mikino barimo abanyamakuru n’abafana, bo basabwa kwipimisha buri munsi mbere y’umukino, uwemerewe kwinjira akaba ari ufite ibisubizo by’uwo munsi bigaragaza ko nta Coronavirus afite.

3. Uhabwa hand sanitizer inshuro eshatu cyangwa enye ndetse ukanahindurirwa agapfukamunwa

Kuri bamwe bitabiriye imwe mu mikino imaze kuba muri iri rushanwa, babonye ko bitandukanye n’ahandi bagiye.

Ukigera kuri Kigali Arena hanze, hari ihema rya mbere ugeraho bakabanza kuguha umuti usukura intoki (hand sanitizer) mbere yo gupima umuriro ufite.

Iyo ibyo birangiye, ugera imbere gato ukerekana ibisubizo bya COVID-19 byerekana ko uri muzima mu gihe iyo bibaye ngombwa unahindurirwa agapfukamunwa wari wambaye dore ko utwinshi dufite amasaha ntarengwa tugomba kwambarwamo.

Uvuye kuri iryo hema rya mbere, ugera ku rya kabiri bagusakiramo bareba ibyo ufite mbere y’uko ukomeza imbere ugana muri Kigali Arena. Aha naho uhasohoka umaze gukoresha umuti usukura intoki uhari.

Iyo uhavuye, ugera ku muryango nyir’izina wa Kigali Arena, uhasanga abashinzwe umutekano barinda iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro. Babanza kugupima umupira mbere yo kuguha undi muti usukura intoki, ubundi ukajya muri Kigali Arena aho ugenewe kwicara.

4. Kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera birubahirizwa muri Kigali Arena

Iyo werekeza imbere muri Kigali Arena, usanga hari abasore n’inkumi bambaye imipira iriho ikirango cy’iri rushanwa, bategereje kugufasha kumenya umuryango uri bwinjiremo muri iyi nzu nini abenshi bigora kumenya ibice byayo byose.

Iyo ukigeramo imbere, ubona muri buri metero eshanu hari abasore bampaye umukara, akenshi bakwibutsa ko ugomba kuba wambaye neza agapfukamunwa mu gihe aho buri muntu yicara hagenwe kandi haba harimo intera byibuze ya metero ebyiri kandi ugasabwa kutarenga igice wagenewe kwicaramo.

Mu gihe Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibicumbi 10 bicaye neza, umukino ufungura irushanwa ni wo witabiriwe na benshi kandi na wo ntiwarengeje abantu 2000.

Amakipe n’abandi babana nayo, na bo bafite ahabo hihariye bicara ku buryo batagira aho bahurira n’abandi. Buri wese uri muri Kigali Arena, aba agomba kuguma mu gice yicayemo ku buryo asohoka atakirenze ngo ajye mu kindi.

Abakinnyi bari mu kibuga, abasifuzi n’abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura (ariko bakina) ni bo batambara udupfukamunwa, ariko abandi barimo abatoza bungirije, abandika amanota, abatunganya ikibuga n’abanyamakuru bafata amashusho basabwa kuba bambaye neza udupfukamunwa.

5. Nta byo kurya byemewe muri Kigali Arena

Kigali Arena yuzuye mu 2019, ni inzu y’imikino n’imyidagaduro igezweho ndetse ubusanzwe ifite restaurants n’aho kunywera icyayi cyangwa ikawa 13.

Gusa , mu mabwiriza yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) agomba kubahirizwa muri iri rushanwa, ni uko nta byo kurya cyangwa kunywa byemewe muri Kigali Arena mu gihe cy’iyi mikino izasozwa tariki ya 30 Gicurasi.

6. Kigali Arena iterwa imiti nyuma ya buri mukino

Uretse ku munsi iri rushanwa ryatangiriyeho ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, ariko akenshi ku munsi haba imikino itatu.

Iyo umukino umwe muri iyo urangiye, abari muri Kigali Arena bose basabwa gusohoka kugira ngo habanze hakorwe isuku, hanaterwe imiti yica virusi. Ahibandwaho mu gusukurwa ni ibice byicarwamo, ku kibuga n’ahandi hose hari ngombwa.

Kigali Arena iri kuberamo irushanwa rya Basketball Africa League ku nshuro yaryo ya mbere, isukurwa nyuma ya buri mukino
Abantu bake bemerewe kureba imikino muri Kigali Arena, basabwa guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa
Amakipe 12 ni yo yitabiriye irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere
Alan Major utoza Patriots BBC yamanuye agapfukamunwa kugira ngo abashe kumvikana n'abakinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .