Basketball: REG BBC yongeye gukanga amakipe yo mu Rwanda mbere yo gutangira shampiyona

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya REG Basketball Club yashinzwe umwaka ushize igahita yegukanye igikombe cya shampiyona, yatangiye umwaka wayo wa kabiri yongera guha ubutumwa amakipe bahanganye yegukana igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona (Pre -Season ) itsinze IPRC-Kigali BBC amanota 76-71.

REG BBC yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa isezereye Patriots BBC ku manota 72-67 na ho IPRC-Kigali ibona itike isezereye APR BBC ku manota 79-71.

Ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru muri stade nto i Remera imbere y’abafana batari bake, REG BBC yongeye kwigaragaza nk’ikipe ikomeye kandi ishaka gukomeza kwandika amateka muri basketball y’u Rwanda, yegukana igikombe itsinze IPRC-Kigali BBC amanota 76-71.

Agace ka mbere karangiye, IPRC-Kigali BBC ari yo iri imbere n’amanota 20-16 ariko mu gihe yari itangiye kugira icyizere ko n’aka kabiri yakegukana bakajya kuruhuka iyoboye, REG BBC ntiyayoroheye kuko yahise igatsinda ku manota 23-17. Amakipe yombi avuye kuruhuka, IPRC-Kigali BBC yongeye kwihagararaho itsinda agace ka gatatu ku manota 22-13 gusa REG BBC igaragaza imbaraga nyinshi n’inyota yo kwegukana ibikombe, iza mu gace ka kane isya itanzitse igatsinda ku manota 24-12 ya IPRC-Kigali BBC.

Mu bari n’abategarugori, IPRC-South yatsinze APR WBBC amanota 73-55 yongera kwisubiza iki gikombe cya Pre-season yari yegukanye n’umwaka ushize.

APR WBBC niyo yari yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 23-20 gusa mu ka kabiri ihindurirwaho umukino igatsindwa ku manota 19-4. Mu gace ka gatatu amakipe yombi yinjije amanota 18-18, na ho mu ka nyuma IPRC-South ikegukana ku manota 16-10.

Uko amakipe yasoje akurikirana muri Pre-Season 2017-2018

Abagabo

1.REG BBC
2.IPRC-Kigali BBC
3.Patriots BBC
4.APR BBC

Abagore

1.IPRC-South WBBC
2.The Hoops RW
3.APR WBBC
4.Ubumwe BBC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza