Kwamamaza

Basketball:Abana bo muri Club Rafiki batunguye Masai Ujuri yiyemeza kutazabatererana

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 09:47' na Manzi Rema Jules


Umuyobozi wa Toronto Raptors ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Masai Ujuri ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyo kuri Club Rafiki ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, yatunguwe n’impano zidasanzwe z’urubyiruko yahasanze.

Ku nshuro ya kabiri ageze mu Rwanda muri gahunda yise ‘Giants of Africa (GOA)’ igamije gushishikariza abana bo muri Afurika gukunda no gukina basketball, Umunya- Nigeria Masai Ujuri yashimishijwe cyane n’abana yasanze bakunda uyu mukino mu kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki giherereye i Nyamirambo.

Ubwo yatangizaga umwiherero uzamara iminsi itatu azakorana n’abana bagera kuri 50 abigisha Basketball, Masai yagaragaje ibyishimo atewe no kuba abo yasize umwaka ushize hari urwego bamaze kugeraho ndetse hakaba hari n’abandi bana batari bake bagaragaza inyota yo gukina uyu mukino.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Club Rafiki, Nsengumuremyi Omar Tonny yabwiye IGIHE ko ibikorwa Masai yazanye muri iki kigo byabafashije bikomeye by’umwihariko kuba yarabashije kububakira ikibuga cyiza cya Basketball ubu bifasha abana ndetse bitanga icyizere cy’ejo hazaza muri uyu mukino.

Yagize ati "Masai yarakoze kuza gufatanya natwe, ni ibintu bitaba byoroshye ku kigo cy’urubyiruko nk’iki kuko tugira abana benshi baba bafite impano zitandukanye bityo kubona umuntu udufasha kubitaho ni ibyo gushimirwa."

Uyu muyobozi avuga ko mu bana batojwe na Masai umwaka ushize ubu harimo abamaze kugera ku rundi rwego hari ababonye amakipe ariko bahora babakurikirana kugira ngo batazasubira inyuma ugasanga intego yari abafiteho zitagezweho.

Inkuru bifitanye isano : Masai Ujuri, uyobora Toronto Raptors yaje mu Rwanda mu bikorwa bizamura Basketball

Abana bakinnye bereka Masai urwego bariho muri Basketball
Bakiniraga ku kibuga cyubatswe ku nkunga ya Masai Ujuri kiri muri Club Rafiki
Hari n'abandi benshi bari baje kureba aba bana bakina
Abana bari bafite ibyapa bishimira Masai Ujuri uruhare rwe mu iterambere rya Basketball
Masai Ujuri aganira n'abana nyuma yo gukina
Masai yitegereza uko abana badunda umupira
Umwe mu bafatanya na Masai muri uyu mushinga wa Giants Of Africa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved