Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazitabira umwiherero guhera ku wa 16 Mutarama 2021.
Rigira riti “FERWABA irabamenyesha ko Ikipe y’Igihugu ya Basketball izatangira umwiherero tariki ya 16 Mutarama 2021 yitegura amajonjora ya FIBA Afrobasket azaba hagati ya tariki ya 17 na 27 Gashyantare 2021 muri Tunisia.”
Abakinnyi barimo Kenneth Gasana Hubert, Schommer Kalekezi Dylan, Ngoga Elias, Habineza Shaffy na Mukama Jean Victor, biganjemo abakina hanze, bose bari bahamagawe mu mikino ibanza yabereye mu Rwanda mu Ugushyingo 2020, ntibagaragara kuri uru rutonde.
Mu mikino ibanza yabereye i Kigali mu mezi abiri n’igice ashize, Ikipe y’Igihugu yatsinzwe imikino itatu yose yo mu itsinda D yahuyemo na Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo.
Uku kwitwara nabi byatumye Umunya-Serbie Vladmir Bosnyak asezera ku gutoza Ikipe y’Igihugu, isigaranwa na Henry Mwinuka yungirijwe na Nkusi Aimé Karim mu gihe hakomeje gushakwa umutoza mukuru.
Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.
Abakinnyi 22 bahamagawe: Bugingo Kabare Hubert, Gasana Sano, Hagumintwari Steven, Hubert Wilson Kenneth, Jovon Filer Adonis, Kabange Kami, Kaje Elie, Kimasa Dan, Mpoyo Axel, Muhizi Prince, Muhayumukiza Eric, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Ndoli Jean Paul, Niyonkuru Pascal, Niyonsaba Bienvenu, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntwari Marius Trésor, Nyamwasa Bruno, Sagamba Sedar, Shema Osborne, Shyaka Olivier na Uwitonze Justin.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!