00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL yamuritse igikombe kiri guhatanirwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Basketball Africa League ryashyize ahagaragara igikombe gifite ishusho y’igiti cya Baobab, kizahabwa ikipe izatsinda umukino wa nyuma w’imikino imaze ibyumweru bibiri ibera muri Kigali Arena, izasozwa ku wa 30 Gicurasi 2021.

Ku wa Gatanu ni bwo ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwamuritse igikombe kizajya gitangwa.

Amashusho y’amasegonda 34 yashyizwe kuri Twitter y’iri rushanwa agaragaza igikombe kizatangwa ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Igikombe cyamuritswe gifite ishusho y’igiti cya Boabab kiboneka muri bimwe mu bihugu bya Afurika.

BAL yatangaje ko impamvu cyashyizwe mu ishusho y’igiti cya Baobab ari uko iki giti kivuze byinshi ku buzima bw’Abanyafurika, kigasobanurwa nk’igiti cy’ubuzima.

Visi Perezida wayo, John Manyo Plange, yagize ati “Igikombe gikoze mu ishusho y’igiti cya Baobab kuko ari igiti gifasha abantu benshi kubaho mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Kivaho ibibatunga ndetse kigatanga igicucu.”

Irushanwa rya Basketball Africa League ryatangiye ku wa 16 Gicurasi, rigeze muri ½, aho umukino wa mbere wahuje Zamalek yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola kuri uyu wa Gatandatu.

Indi kipe izahatanira igikombe ku Cyumweru, irava hagati ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.

Kugeza ubu, amakipe umunani yasezerewe mu mikino 22 yabanje ni AS Police (Mali), FAP (Cameroun), AS Salé (Maroc), GNBC (Madagascar), AS Douanes (Sénégal), Rivers Hoopers (Nigeria), GSP (Algeria) na Ferroviário de Maputo (Mozambique).

Igikombe cya BAL gifite ishusho y'igiti cya 'baobab'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .